00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubushakashatsi bwahishuye igihe ifarasi zatangiriye kororwa no guhindura byinshi mu mateka ya muntu

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 23 Ukwakira 2021 saa 02:32
Yasuwe :
0 0

Ubworozi bw’amafarasi bwahinduye inzira y’amateka ya muntu ariko hari hashize imyaka itari mike abashakashatsi bagerageza kumenya igihe nyirizina aya matungo agirana ubwumvane bukomeye n’umuntu yaba yaratangiye kororwa.

Kuru ubu aya matsiko yamaze gushira nyuma bwagaragaje ko zatangiye kororwa mu ngo mu myaka 4200 ishize.

Ubu bushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Toulouse, bwayobowe bunandikwa na Ludovic Orlando, bugaragaza ko igikorwa cyo korora ifarasi cyatangiriye mu bibaya by’Inyanja y’Umukara mu Burusiya bwa none mbere y’uko bitangira gusakara muri Aziya no mu Burayi mu binyejana byagiye bikurikiraho.

Orlando hamwe na Paul Sabatier, umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’u Bufaransa gishinzwe ubushakashatsi ku bantu n’inyamaswa bifitanye isano ya hafi, bavuga ko byagoranye cyane kumenya igihe ifarasi zatangiye kororerwa bitewe n’uko zagiye zihinduka mu ngano yazo.

Nyamara ngo byaje kugerwaho hifashishijwe ibisigazwa by’amenyo n’andi magufwa by’ifarasi 273 za kera byatoraguwe mu Burayi no muri Aziya bigakorerwa igereranywa rifatiye ku isanomuzi n’ifarasi z’ubu kugira ngo hamenyekane inkomoko yazo nyirizina.

Ibyavuye muri ubushakashatsi byasohotse ku wa Gatatu w’iki cyumweru mu kinyamakuru The Nature aho Orlando n’itsinda rye ngo bari bazi neza ko bagomba gushakishiriza iki gihe hagati y’imyaka 4000 na 6000 ishize bashingiye ku bushakashatsi bwari bwaragiye bukorwa mbere harimo ubwagaragazaga ko zatangiye kororwa mu myaka 5500 ishize ahitwa Botai mu majyaruguru ya Kazakhstan, muri Aziya yo hagati n’ahandi nka Anatolia na Siberia.

Mu myaka yo hambere no mu gihe cya none mu bihugu bimwe na bimwe, ifarasasi zabaye kandi ni inkingi mwikorezi mu ngendo za bene zo no gutwara imizigo iremereye ndetse hari benshi bavuga ko bagiye bomorwa ibikomere by’amateka ababaje baba barabayemo babikesha kuba inshuti za hafi n’ifarasi zizwiho kumenya amarangamutima n’ibihe umuntu ari gucamo.

Amakuru mashya atangwa n’itsinda ry’abashakashatsi ryafatanyije na Orlando avuga ko hagati y’imyaka 4200 na 4600 ari bwo ifarasi zatangiye kororwa n’abantu zikajya zibafasha gukira imihangayiko, kwikorera ibiremereye haba mu byaro no mu mijyi mu bikorwa by’ubuhinzi, urugamba ndetse ubushakashatsi burakomeje ngo hamenye ibijyanye n’imihindukire yazo haba mu ngano n’imiterere.

Ubushakashatsi bwahishuye igihe ifarasi zatangiriye kororwa no guhindura byinshi mu mateka ya muntu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .