Ubushakashatsi bwagaragaje ko umwuka wa oxygène ukomeje kuba muke mu nyanja

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Ukuboza 2019 saa 09:44
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi bwagaragaje impungenge nyuma y’uko umwuka mwiza uzwi nka oxygène ukomeje kuba muke mu nyanja zo ku isi kubera imihindagurikire y’ibihe, ibintu bishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’ibinyabuzima byo mu mazi nk’amafi n’ibindi.

Umuryango Mpuzamahnga ugamije kurengera urusobe rw’ibinyabuzima, IUCN kuri uyu wa Gatandatu watangaje ko mu bice bigera kuri 700 byakoreweho ubushakashatsi hirya no hino ku isi, byerekanye ko oxygène isigaye mu mazi ari nke ugereranyinje n’ibice 45 byari bifite icyo kibazo mu myaka ya 1960.

Raporo yagaragaje ko n’ibice birimo amazi atarimo oxygène na mba byiyongereye kuko byikubye inshuro enye.

Umuyobozi ushinzwe iby’amazi muri IUCN, Minna Epps yavuze ko hakwiriye gufatwa ingamba.

Ati “Turabona kugabanyuka kwa oxygène ku rwego rw’isi ku kigero cya 2 %. Byumvikana nk’aho bidakabije ariko bizagira ingaruka nyinshi kandi mbi.”

Yavuze ko ari ikibazo ku buzima bw’ibinyabuzima byo mu mazi n’ubwoko bw’inyamaswa cyangwa ibimera bidakunze kuboneka byari biri ku isi, nkuko Al Jazeera yabitangaje.

Raporo igaragaza ko ukugabanyuka kwa oxygène kuri gutera igabanyuka ry’amafi yo mu bwoko butandukanye nk’ayitwa tuna, marlin n’amafi manini azwi nka sharks.

Ukurikije uko bimeze, biteganyijwe ko inyanja zizatakaza oxygène iri hagati ya 3 na 4 % bitarenze 2100.

Hatagize igikorwa, abashakashatsi bavuze ko bishobora gushyira mu kaga ubwoko busaga miliyoni imwe bw’urusobe rw’ibinyabuzima.

Uretse umwuka wa oxygène muke, inyanja ziri guhura n’ikibazo cy’ubushyuhe bwinshi buturuka ku kwangiza ibidukikike kwa muntu nk’ibyuka byoherezwa mu kirere, kuroba amafi kugeza no ku twana twayo n’imyanda ya plastiki imenwa mu nyanja.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza