Ubushakashatsi bwagaragaje ko ntacyo hydroxychloroquine ifasha umurwayi wa Coronavirus

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 22 Mata 2020 saa 01:16
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi bwakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bwagaragaje ko abarwayi ba Coronavirus bafashe umuti wa hydroxychloroquine ntacyo byagabanyije ku burwayi bwabo, ahubwo ngo nibo benshi bapfuye abandi bagera ku cyiciro cyo kongererwa umwuka ugereranyije n’abatarafashe uwo muti.

Ubwo bushakashatsi bwakorewe mu mavuriro y’abahoze ari mu nzego zishinzwe umutekano muri Amerika bwashyizwe ku rubuga medrxiv.org kuri uyu wa Kabiri. Icyakora, ubu bushakashatsi ntiburemezwa n’inzego zibishinzwe cyangwa ngo butangazwe mu binyamakuru byemewe byandika ku bushakashatsi bushya bwasohotse mu rwego rw’ubuzima.

Ubu bushakashatsi bwatewe inkunga na Kaminuza ya Virginia, ibyavuyemo bihabanye n’ibiherutse gutangazwa na Perezida Donald Trump, wemeje ko umuti wa hydroxychloroquine uri gukorwaho ubushakashatsi kandi utanga icyizere cyo kuvura coronavirus.

Mu bantu 368 bakoreweho ubushakashatsi, 97 bafashe hydroxychloroquine. Muri abo bafashe uwo muti, 27.8 % barapfuye mu gihe mu batarawufashe, abapfuye ari 11.8 %.

Abashakashatsi bo mu mavuriro yita ku bahoze mu nzego z’umutekano muri Columbia, abo muri Kaminuza ya South Carolina n’abo muri Kaminuza ya Virginia, bagaragaje ko hakwiriye kubaho kwitonda ku bantu batangiye kwifashisha hydroxychloroquine mu kuvura Coronavirus nubwo ari umuti utaremezwa.

Abashakashatsi kandi bavuze ko nta gihamya babonye ku kuba uwafashe hydroxychloroquine arwaye Coronavirus atagera ku rwego rwo kuremba ku buryo yakwitabaza ibyuma byongera umwuka.

Nta kigo cyemewe ku isi kiremeza niba hydroxychloroquine ishobora gukoreshwa mu kuvura Coronavirus nubwo ubushakashatsi bukomeje. Uyu muti wari usanzwe ukoreshwa mu kuvura izindi ndwara nka malaria, rubagimpande n’izindi.

Hari ubundi bushakashatsi buherutse gukorerwa mu Bufaransa ku barwayi 181 ba Coronavirus bari barwaye igituntu, bakeneye kongererwa umwuka. Mu masaha 48, kimwe cya kabiri cy’abo bantu bahawe umuti wa hydroxychloroquine, abandi ntibawuhabwa.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko nta tandukaniro mu mibare y’abapfuye muri ibyo byiciro byombi. Nta n’itandukaniro babonye ku kuremba kw’abo bantu ku buryo bakenera ibyuma bibongerera umwuka.

Ahubwo ubwo bushakashatsi bwasanze abafashe hydroxychloroquine hari ibindi bibazo bagize birimo gutera nabi k’umutima.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko ntacyo hydroxychloroquine ifasha umurwayi wa coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .