Ubushakashatsi bwagaragaje ko kumara igihe kinini kuri televiziyo bigabanya umusaruro w’abana mu ishuri

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 4 Nzeri 2020 saa 04:24
Yasuwe :
0 0

Inyigo yakorewe muri Australia yagaragaje ko abana bato bamara igihe kinini imbere ya televiziyo cyangwa mudasobwa baba bafite ibyago byo kugabanuka k’umusaruro wabo mu ishuri.

Iyi nyigo yatangajwe kuri uyu wa Kane yerekana ko abana b’imyaka umunani n’icyenda bareba nibura televiziyo amasaha arenga abiri ku munsi, bibagiraho ingaruka ku bushobozi bwabo bwo gusoma.

Icyakora iyi nyigo ntacyo yagaragaje ku ngaruka imikino (video games) igira ku myitwarire y’umwana mu ishuri. Ubu bushakashatsi bwakozwe na MCRI (Murdoch Children’s Research Institute), bwerekana ko itangazamakuru rikoresha ikoranabuhanga ryabaye aho kwidagadurira kw’abana.

Ibi ngo bituma ribagiraho ingaruka mbi ku myitwarire yabo mu mashuri binyuze mu kugabanuka kw’ibikorwa bakoresha umubiri, gusinzira cyangwa igihe bamara bakora imikoro yo mu rugo, ndetse bikanagabanya ubushobozi bwo gukurikira mu ishuri.

Abashakashatsi bavuga ko bizeye ko ibyabuvuyemo bizafasha ababyeyi, abarimu ndetse n’abaganga kugena ubwoko bw’ibyo abana bareba n’igihe bagomba kumara kuri mudasobwa na televiziyo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .