Ubu bushakashatsi bwerekanye ko kuba ababyeyi basigaye birirwa mu rugo n’abana bikaba uko kuko abenshi batakijya kwiga cyangwa biga hifashishijwe ikoranabuhanga, byatumye batakibona umwanya wo kuganira ku mubano wabo ndetse no gukora ibindi bikorwa by’urukundo birimo imibonano mpuzabitsina.
Ibi kandi byashimangiwe n’Inzobere mu mibanire y’Umuryango, Michele Weiner-Davi, wabwiye ikinyamakuru The New York Times ko imiryango yakoraga imibonano mpuzabitsina abana badahari byayibereye ihurizo.
Yagize ati “Biragaragara ko hari ababyeyi bakoraga imibonano mpuzabitsina abana badahari, kuri ubu rero baravuga bati abana bari hano tuzategereza igihe bazaba badahari. Ibi biri kwangiza umubano w’iyi miryango.”
Hari ababyeyi bibaza igihe nyacyo cyo gukora imibonano mpuzabitsina, niba byaba nijoro cyangwa mu gitondo ariko hari ababangamirwa no kuba bararana n’abana.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!