Ubushakashatsi bwagaragaje ko benshi bavuye ku itabi kubera Guma mu Rugo

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 24 Kanama 2020 saa 08:20
Yasuwe :
0 0

Nibura umwe mu banywi b’itabi batanu mu Bubiligi yagerageje kurivaho ubwo igihugu cyari muri Guma mu rugo hirindwa Coronavirus.

Ubushakashatsi bwakoze n’Ikigo iVOX, bwagaragaje ko mu gihe cya Guma mu rugo, abagerageje kuva ku itabi abenshi ari urubyiruko rutarengeje imyaka 34 kuko rwihariye 28 %, n’abandi bangana na 27 % bari basanzwe barinywa inshuro imwe mu cyumweru.

Mu bantu icumi babazwaga, nibura batandatu bavuze ko bagerageje kureka itabi burundu, naho abandi bakarivaho bagashaka ikindi baba barisimbuje.

Abagize ikindi basimbuza itabi, bakoreshaga irya électronique (e-cigarettes) bangana na 38.4 % by’abagerageje kurivaho nubwo naryo bagowe no kuribona kuko amaduka menshi aricuruza yari afunze.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko muri rusange abantu bangana na 27.4 % by’abanywaga itabi mu Bubiligi barivuyeho mu gihe cya Guma mu rugo nkuko 7 sur 7 yabitangaje.

Benshi bavuye ku itabi mu Bubiligi kubera gahunda ya Guma mu Rugo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .