Ubushakashatsi bwakozwe n’abo muri Kaminuza ya Texas mu kigo cyayo cya Siyansi n’Ubuzima bwerekanye ko abantu basinzira amasaha abarirwa mu icyenda kuzamura, byatume ubwonko bwabo busaza mbereho imyaka itandatu n’igice.
Bwakorewe ku bantu 1853 bafite imyaka iri hagati ya 27 na 85 bose bagaragaza ingaruka z’imitekerereze zatewe n’ibitotsi byinshi.
Abakoreweho ubushakashatsi bagiye basuzumwa buri myaka ine harebwa ubushobozi bwo kwibuka, imitekerereze no gufata ibyemezo mu gihe gikwiriye n’ibindi.
Banuzuzaga inyandiko zisaba amakuru ku masaha bamara bamaze basinziriye buri joro mu myaka ine, ariko abasinziriye amasaha icyenda n’arenga ku ijoro mu myaka 20 bwamaze ari bo bagaragaje imikorere mibi y’ubwonko.
Abantu kandi byagaragaye ko bafite ibyago byo kuryama amasaha menshi barimo abafite ibibazo byo mu mutwe ariko n’abatabifite bakabamo abagizweho ingaruka no gusinzira amasaha menshi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!