Ubu bushakashatsi bwatangajwe ku wa 3 Ukuboza 2024 n’itsinda ry’abashakashatsi bo muri laboratwari yiga ku bumenyi bwo mu isanzure LESIA yo mu Bufaransa, bunyuzwa mu kinyamakuru Astronomy & Astrophysics gitangaza ubushakashatsi ku isanzure n’imikorere y’ibirimo byose.
Ubushakashatsi buheruka bugaragaza ko ibisate by’amabuye bizenguruka mu kirere ‘asteroide’ byaguye ku Isi bigatuma habaho amazi.
Ubushakashatsi bushya bwo buvuga ko ibyo bisate by’amabuye bizenguruka mu kirere byari bizengurutswe n’ibibumbe by’urubura mu myaka miliyari 4,6 ishize.
Izuba rimaze kwiyegeranya no kugira ubushyuhe bwinshi, ryatangiye gushongesha ibyo bibumbe by’urubura bikikije amabuye mu gihe cy’imyaka ibarirwa muri miliyoni 25, havuka ibicu byahise bikomeza gukikiza ayo mabuye.
Bugaragaza ko ibyo bicu byakomeje kuzenguruka mu isanzure, rukuruzi y’Isi igakurura bimwe muri byo biyigezeho birakonja, nyuma yo kwiyegeranya biza kubyara amazi asukika.
Umushakashatsi mu by’ubumenyi bw’isanzure wari uyoboye ubushakashatsi, Quentin Kral avuga ko ayo mabuye kuri abu atakibaho urubura ariko ibice byayo nka Ryugu ryavumbuwe n’Abayapani biriho ibisigisigi by’amazi.
Aba bashakashatsi bahamya ko ibyo bamaze kugeraho bazamenya ukuri kwabyo mu hifashishijwe indebakure (telescope) yitwa ALMA, ibasha kureba bu buryo bwisumbuye mu isanzure hasuzumwa niba hari gazi, umukungugu n’ibindi.
![](local/cache-vignettes/L1000xH750/amazi_ari_ku_isi-f9b9c.jpg?1733742306)
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!