Ubushakashatsi bwagaragaje byinshi ku bavanga byeri n’umuvinyo bashaka kwirinda ‘hangover’

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 8 Gashyantare 2019 saa 03:35
Yasuwe :
0 0

Abashakashatsi bo mu Budage bagaragaje ko kunywa ubwoko bw’inzoga runaka ushaka gusasira izindi ngo zitaza gutuma ubyukana umunaniro (hangover), ntacyo bimaze igihe wanyoye nyinshi umubiri wawe udashoboye.

Kaminuza ya Witten/Herdecke mu Budage yakoze ubushakashatsi ku bantu 90 bari hagati y’imyaka 19 na 40, abashakashatsi bagerageza kureba itandukaniro riri hagati y’abantu banyoye byeri bagakurikizaho umuvinyo (wine), cyangwa ababanje umuvinyo bakikuza byeri.

Abakoreweho ubushakashatsi bagabanyijwemo amatsinda atatu, irya mbere rinywa ibirahuri 2.5 bya byeri rikurikizaho ibirahuri bine by’umuvinyo, irya kabiri ribanza ibirahuri bine by’umuvinyo rikurikizaho 2.5 bya byeri. Irya gatatu ryari rigizwe n’abantu bahisemo kunywa inzoga gusa cyangwa umuvinyo gusa.

Bamaze kunywa bashyizwe ahantu baraharara, bagenzurwa n’abaganga. Bukeye inzoga zimaze kubashiramo, abashakashatsi barabaretse barataha nk’uko CNN yabitangaje.

Nyuma y’icyumweru baragarutse, amatsinda ahinduranya ibyo kunywa. Ni ukuvuga ngo abari banyoye umuvinyo gusa hano banyoye byeri. Ababanjirije kuri byeri bakikuza divayi, kuri iyi nshuro barabibusanyije.

Ibyavuye mu bushakashatsi byatangajwe kuri uyu wa Kane mu kinyamakuru American Journal of Clinical Nutrition, bigaragaza ko nta tandukaniro riri hagati y’uko y’abanyoye umuvinyo baramutse cyangwa abanyoye byeri, igihe banyoye byinshi.

Umwe mu bashakashatsi wigisha muri Witten/Herdecke University, Jöran Köchling yavuze ko yaba uwanyoye umuvinyo cyangwa byeri zisanzwe, bose bagaragaje kubyukana ‘hangover’.

Ati "Nta kuri twabonye mu kuvuga ko kunywa byeri mbere y’umuvinyo bikugabanyiriza kubyukana umunaniro ukabije kurusha uwabibusanyije.”

Köchling avuga ko ubwoko bw’inzoga waba wanyoye bwose igihe urenge igipimo, bikugiraho ingaruka.

Yavuze ko umunywi ashobora kumenya uko ejo azabyuka ameze ashingiye ku buryo yiyumva mu gihe arimo kunywa. Igihe biba bibi ngo ni iyo umuntu yumva inzoga zirimo kukubasha cyane kandi agakomeza kunywa, cyangwa igihe anyoye agashaka kuruka.

Köchling yakomeje ati "Ukuri ni uko kunywa inzoga nyinshi burya akenshi bitera kubyukana umunaniro ukabije. Uburyo bwonyine bwo kugenzura uko uzaramuka ni ugukurikirana uburyo wumva wasinzemo cyangwa niba wumva utameze neza. Dukwiye kwitondera ibi bimenyetso bituburira igihe turimo kunywa.”

Igihe utabyitondeye ngo igikurikira ni ‘hangover’ irangwa no kuribwa umutwe, kumva ufite umwuma, kunanirwa bidasanzwe, kubangamirwa n’urumuri no kumererwa nabi mu nda.

Nubwo uburyo umubiri w’abantu wakira inzoga atari bumwe, kugira ngo ugubwe nabi ku munsi ukurikira isindwe ni uko uba warengeje igipimo cyagenwe n’Ikigo cy’Abanyamerika gishinze gukumira no kurwanya indwara.

Mu nyigo cyakoze cyagaragaje ko kugira ngo umuntu anywe mu rugero ntagire ikibazo ahura na cyo, ari uko ku munsi umugore yafata agacupa kamwe naho umugabo agafata amacupa abiri.

Gusa uku kuramuka nabi nubwo kwakirwa nabi, ku rundi ruhande abashakashatsi bavuze ko ari uburyo bwo gutanga amasomo ku munywi, kugira ngo ahindure imyitwarire mu bijyanye n’inzoga.

Ubushakashatsi bwerekanye ko inzoga nyinshi yose itera 'Hangover'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza