00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uburyo kubabarira bishobora kugira ingaruka nziza ku buzima bwawe

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 29 May 2022 saa 07:25
Yasuwe :

Mu buzima bwa buri munsi, abantu bagirana ibibazo. Kenshi iyo wakosherejwe, biroroha cyane ko ushobora kurakara, rimwe na rimwe ukumva uwakugiriye nabi na we yahura n’akaga nk’ako yaguteje.

Iyo umuntu ari mu bihe nk’ibyo, biragoye kumva impamvu uwamukoshereje yakoze ibyo yakoze, ari nayo mpamvu ashobora kumugirira umujinya w’iteka ryose ntamubabarire.

Ku ruhande rumwe, ibi birumvikana kuko niko turemye, iyo umuntu akurakaje uramurakarira. Icyakora ku rundi ruhande, gutanga imbabazi bishobora kugira ingaruka nziza ku buzima bwawe, ari nayo mpamvu biri mu nyungu zawe kwiga kuzitanga, nubwo byaba atari ibintu byoroshye.

Kubabarira birimo ibyiciro bibiri; Hari icya mbere cyo gufata icyemezo cyo kubabarira, umuntu akumva atagishaka kubana n’umutwaro wo kutababarira kuko bigira ingaruka zirimo gutera uburakari buhoraho n’ibindi.

Hari kandi kuba umuntu yagira impuhwe bikarangira atanze imbabazi, cyane cyane nyuma yo kubona ko uwaguteje ibibazo, cyangwa se uwakurakaje, atari abigambiriye.

Uko byagenda kose ariko, kubabarira bigira ingaruka nziza ku muntu utanze imbabazi, kimwe no ku muntu uzihawe.

Ingaruka ya mbere nziza ni uko gutanga imbabazi bituma umujinya umuntu aba yibitsemo iyo atababariye by’ukuri umushiramo. Uyu mujinya ntabwo ushobora kugaragara mu buryo bworoshye, kuko ushobora kubyutswa n’uko umuntu yibutse cyangwa abonye icyamurakaje.

Iyo umuntu abashije kwigobotora uyu mujinya binyuze mu kubabarira, bituma agira ibyishimo mu buzima, akabasha kubaho ubuzima bw’umunezero ndetse ikigero cy’umusemburo wongera ibyishimo mu mubiri (dopamine), kikarushaho kwiyongera. Niyo mpamvu niyo waba waragiriwe nabi, ari ingenzi ko ugira ishyaka ryo kubabarira kuko bigira akamaro ku byishimo byawe.

Ikindi ni uko kubabarira bituma umuntu agabanya ibyago byo kuba yagira nk’umuvuduko mwinshi w’amaraso, agahinda gakabije, umuhangayiko, indwara zifitanye isano n’umutima, kunanirwa kurya neza, kunanirwa kuryama neza, kugira ibyago byo kurwara diabete n’ibindi byinshi.

Icyakora hari benshi bibaza niba kubabarira ari ibintu byigwa.

Kuba igikorwa cyakurakaje cyamara igihe kinini kibaye, bishobora kugabanya ubukana bw’umujinya w’akarande wagiriye uwakubabaje, icyakora hari n’ibindi wakora mu rwego rwo kwiga kugira imbabazi.

Uburyo wakwiga gutanga imbabazi

Ibuka neza ibyakubayeho: Kubabarira bishobora kwigwa, cyangwa se bikitozwa nubwo bidakuraho ko ari ikintu kigoye kandi gisaba ubwitange budasanzwe. Intambwe ya mbere yo kubabarira, nubwo umuntu atagusaba imbabazi, ni ukwibuka neza ibyo wakorewe, ukongera ukabisubiramo.

Intego hano ntabwo ari ukukongerera umujinya, ahubwo ni ukugufasha kumenya neza icyakubabaje, ugasobanukirwa impamvu cyakubabaje, ukumva neza ikigero wababayeho, ingaruka byakugizeho, uburyo byakubabaje, uruhare wabigizemo (niba ruhari) n’ibindi nk’ibyo.

Sobanukirwa impamvu wababaye/warakaye: Nyuma yo kumva neza icyakubabaje n’impamvu cyakubayeho, gerageza kumva impamvu cyakubabaje noneho unarebere ibintu ku ruhande rw’uwakubabaje. Nk’urugero, hari igihe ushobora gusanga waragize uruhare mu makosa yagukorewe, icyo gihe ni ngombwa ko nawe wisuzuma.

Hari igihe kandi ushobora gusanga uwakubabaje nawe ashobora kuba yarabitewe n’ibibazo yari afite, birimo ubwoba runaka (bushobora kuba ko uzamurusha umutungo cyangwa ibindi muhanganiye, n’ibindi).

Iyo umaze kumva neza uburyo ibintu byagenze, ukagenzura ko nta ruhare wabigizemo, ukamenya impamvu uwakubabaje yabigenje atyo, uba uri mu nzira nziza zo kubabarira.

Ibuka ko utari miseke igoroye: Hari igihe ushobora kuba warakoze amakosa, kuko ni ibintu bishoboka mu buzima. Wumvise umeze ute ubwo wahabwaga imbabazi? Kenshi umuntu uhawe imbabazi arishima, akumva abonye andi mahirwe bityo akagira akanyamuneza.

Ni ngombwa kumenya ko gukosa ari kimwe mu bigize ubuzima, kandi ko nawe ushobora gukosa, nubwo wenda utageza ku rugero rw’uwagukosereje. Iyumvishe ko kubabarira ari ukugirira neza mugenzi wawe, kandi nawe akaba ari umuntu ukwiriye ibyiza, nubwo yaba atabisabye.

Fata icyemezo: Nyuma yo gusobanukirwa ibyakubabaje, impamvu yabyo ndetse ko nawe ushobora gukenera kubabarirwa, biba bigeze igihe ushobora gufata icyemezo cyo kubabarira.

Ibi ushobora kubyiyemeza mu bitekerezo byawe, cyangwa se ukabyandika ahantu, ukabibwira uwagukosereje n’ibindi nk’ibyo.

Guma ku cyemezo cyawe: Kubabarira ntabwo ari ikintu cyoroshye, ariko ikigoye muri iyi nzira yose ni ukuguma ku mwanzuro wafashe. Hari ubwo wibuka ko nta ruhare wagize mu byakubayeho, cyangwa se ingaruka zikomeye byakugizeho, rimwe na rimwe ukumva imbabazi watanze ntacyo zimaze ugereranyije n’ibyakubayeho, ibi bikaba byatuma wisubira.

Ariko ukwiriye kubyirinda, ugakomeza kwishyiramo ko watanze imbabazi, ukajya wiyibutsa impamvu iki ari cyo cyemezo kiza, ukibuka ko kubabarira nawe bigufitiye akamaro, kandi ko n’uwaguhemukiye ashobora kubyungukiramo. Iyo ukomereje muri iyi nzira, waba usenga ugasaba Imana ubufasha, bishobora kurangira utanze imbabazi mu buryo bwuzuye.

Kubabarira ni ibintu byiza muri rusange, kuko bituma utekereza neza ukagira udushya, ukumva unyuzwe, ukigirira icyizere, ukumva uruhutse kandi ukagira ibyishimo bisesuye.

Gusa nanone ntabwo ari ibintu byoroshye, ni urugendo rushobora kumara igihe gito cyane nk’amasegonda make, ariko rukaba rwanamara igihe kinini cyane kigera mu myaka myinshi. Uko byagenda kose ariko ntibikwiriye ko wirengagiza gutanga imbabazi burundu, nubwo byaba bigoye cyane, buri gihe jya ubyitoza.

Ku rundi ruhande, gusaba imbabazi nabyo bigira ingaruka zijya gusa nk’izi, bikagukuraho ikimwaro n’ipfunwe waterwaga no kudasaba imbabazi. Ikindi cyiza cyabyo ni uko byoroshya urugendo rurerure rwo guhabwa imbabazi n’uwo wakosereje.

Kubabarira bigira ingaruka nziza ku buzima bw'uhawe imbabazi n'uzitanze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .