Uburyo imiti umwe mu bashakanye yanyweye ishobora gutera “allergie” nyuma y’imibonano mpuzabitsina

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 2 Kanama 2020 saa 02:36
Yasuwe :
0 0

Umwaka ushize, umugore wo muri Espagne w’imyaka 31 yahuye n’ikibazo cyo guhurwa no kuremba (allergie) ubwo yari amaze gukorana imibonano mpuzabitsina n’umugabo we w’imyaka 32.

Uwo mugore yagiye kwa muganga kuko nta kindi kibazo yari yiziho, basanga afite allergie yo ku rwego rukomeye inashobora gushyira ubuzima bwe mu kaga.

Uwo mugore yagiye avuga ko nta biryo bidasanzwe yariye cyangwa imiti yafashe ngo abe aricyo yakeka cyamuteye icyo kibazo.

Abaganga baje gukora igenzura basanga umugabo we hari umuti wa amoxicillin yafataga kubera uburwayi bw’ugutwi yari afite. Byaje guhura nuko uwo mugore asanzwe agira allergie ya penicillin kandi iri mu bwoko bumwe na amoxicillin.

Raporo yasohowe na General University Hospital of Alicante muri Espagne, mu ishami ryayo rishinzwe iby’imiti yagaragaje ko iyo amoxicillin yateje ikibazo uwo mugore yaturutse mu masohoro y’umugabo we ubwo bakoraga imibonano mpuzabitsina, bikaza guteza ikibazo umubiri wose w’umugore.

Susana Almenara, umwe mu bakoze ubushakashatsi yavuze ko ari ubwa mbere bari babonye umuntu wagize ikibazo cya allergie gikomotse ku mibonano mpuzabitsina.

Nubwo bidakunze kubaho, iyo raporo yasohotse mu kinyamakuru BMJ ivuga ko hari abandi bantu mu bihe byashize bagiye bagaragaza ko bagira allergie nyuma y’imibonano mpuzabitsina nubwo batagaragaza impamvu nyayo.

Iyi raporo yaje igaragaza ko abo bantu nabo bishobora kuba byaraterwaga n’imiti abagabo babo babaga bakoresha muri icyo gihe cy’imibonano mpuzabitsina, ikanyura mu masohoro.

Umugore wari wahuye n’icyo kibazo nkuko raporo ibivuga, yahawe imiti imufasha nyuma y’amasaha atandatu atangira guhumeka neza ndetse icyumweru cyashize ameze neza.

Imiti umwe mu bashakanye afata ishobora kugira ingaruka kuri mugenzi we nyuma y'imibonano mpuzabitsina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .