Uburyo Fanta yakozwe bwa mbere biturutse ku ibura rya Coca Cola mu 1940

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Gicurasi 2020 saa 07:15
Yasuwe :
0 0

Birashoboka ko waba ukunda kunywa Fanta nka kimwe mu binyobwa biryoha kandi biboneka henshi ku Isi, ukaba utazi inkomoko yayo. Si ishyano ryaba riguye kuko byinshi mu byo tugaburira imibiri yacu bitugeraho tutazi aho byaturutse, uwabiteguye, ndetse rimwe na rimwe ntitugira amatsiko ahagije yo kumenya ibinyabutabire bibigize.

Abakunzi benshi b’ibinyobwa bidasembuye bazakubwira ko bakunda ‘Coca Cola’, cyane ko ari yo isa n’iyigaruriye Isi mu myaka myinshi ishize.

Gusa amateka agaragaza ko iki kinyobwa gifite inkomoko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kigeze kubura ku isoko, bikaviramo ‘Fanta’ kwaduka, none kugeza ubu nayo ikaba imaze kwigarurira imitima y’abatari bake.

Igihe Intambara ya Kabiri y’Isi yari irimbanyije, Abanyamerika bahanganye n’Abanazi, ibyakorwagamo ‘Coca Cola’ ntibyongeye koherezwa hirya no hino ahari inganda za Coca; ibi byatumye iki kinyobwa kitongera kugaragara ku isoko, abagikundaga batangira kucyifuza.

Kubura kwa ‘Coca Cola’ ku isoko ryo mu Budage mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi byatumye Max Keith wayoboraga uruganda rwa Coca rwo mu Budage agira igitekerezo cyo guhimba ikinyobwa cya ‘Fanta’ ahereye ku yo yakoze mu rubuto rwa pomme n’umutobe w’amata nk’uburyo bwo kwishakira igisubizo muri ibyo bihe byari bikomeye.

Ubwo buhanga bwo kuvanga ibikomoka ku mata n’izindi mbuto ni byo byatumye habaho ubwoko bwa ‘Fanta’ zitandukanye kugera ku zo tubona magingo aya. Ubu ku Isi hose harabarurwa amoko byibura 70 ya ‘Fanta’.

Mu bihugu bitandukanye hari ubwoko bwa za Fanta ushobora kuba utabona aho iwanyu. Nko mu by’Amajyepfo y’Uburasirazuba bw’u Burayi hari ikunzwe cyane yitwa ‘Fanta Shokata’ yiganje muri Roumanie.

Hari na ‘Fanta Cassis’ ikozwe mu mbuto, ikunzwe cyane; ikaba ikorerwa mu Busuwisi ndetse na Fanta Orange izwi cyane kurusha izindi ngenzi zayo, yakorewe mu Butaliyani mu 1955.

Fanta yakozwe bwa mbere biturutse ku ibura rya Coca Cola mu 1940

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .