00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uburyarya n’urwango ku Birabura; Intambara ya Ukraine yahishuye itandukaniro ry’impunzi

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 3 June 2022 saa 11:14
Yasuwe :

Abanyarwanda bajya baca umugani ngo ‘Intasi y’impyisi yabira maka.’ Baba bashaka kugaragaza umuntu ufite uburyarya bwinshi ku buryo arangwa no kwigira uwo atari we agamije kugera ku cyo ashaka.

Mu gihe hirya no hino ku Isi ibibazo by’ubuhunzi bikomeza kuba uruhuri, iyi migirire n’imyitwarire ihwanye n’iranga abo mu Burengerazuba bw’Isi mu maso y’impunzi ziba zidafite amararo n’amaramuko, ariko zigafatwa mu buryo butandukanye cyane bitewe n’aho zikomoka.

Impunzi zo muri Afurika ziranenwa, zikaninurwa ndetse zikanakumirwa mu gihe izindi nk’izo muri Ukraine zakiranwa yombi nk’uko byavuwe imuzi n’ikinyamakuru ‘The Conversation,’ mu rwego rwo kugaragaza uburyarya buranga ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi byo mu Burayi.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), rigaragaza ko Isi yagiye ihura n’ibibazo byo kugira impunzi nyinshi aho rikomoza ku bibazo byabaye intandaro birimo nka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, intambara z’urudaca muri Somalia, udutsiko tw’amabandi n’ibyihebe muri Honduras ku buryo kugeza mu mwaka ushize habarurwaga impunzi zigera kuri miliyoni 26,6 hirya no hino ku Isi.

Raporo y’Umuryango urengera Abana, Save the Children igaragaza ko abagera kuri 1% mu mpunzi zose ziri ku Isi, ari bo bonyine babasha kubona ubufasha baba bakeneye kugira ngo bashobore kubaho mu gihugu bahungiyemo. Abasigaye bose babaho mu gihirahiro no mu rungabangabo ku buryo batabasha kubaho muri ubwo buzima bushya baba batangiye by’amaburakindi.

Ibihugu by’ibihangange birenza ingohe impunzi zo muri Afurika

Ibibazo by’impunzi bisa n’aho nta gishya ndetse nta n’umuti byenda kuvugutirwa none, mu gihe ibihugu bifite amikoro bitonesha impunzi zimwe bikirengagiza izindi, by’umwihariko izikomoka kuri uyu Mugabane wa Afurika.

Mu mpera za Gashyantare uyu mwaka, ubwo u Burusiya bwatangizaga ibitero kuri Ukraine, mu baturage b’iki gihugu babarirwa berenga miliyoni 43, hari abisanze ari impunzi, by’umwihariko abo mu bice byegereye ibyambu n’inganda zikomeye hamwe n’abo mu Murwa Mukuru, Kyiv.

Mu buryo butaziguye, aba baturage bari bisanze mu kibazo nk’icyo bahise bagaragarizwa impuhwe nyinshi n’ubugiraneza ku buryo bitafashe n’igihe cy’iminsi kugira ngo ubufasha n’ibisubizo bifatika bitangire kuboneka.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatanze akayabo ka miliyari zisaga 40$ hagamijwe gufasha igisirikare cya Ukraine no kugeza bwangu ubufasha ku baturage b’icyo gihugu.

Ku rundi ruhande, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wakusanyije akabakaba miliyari y’ama-Euro mu rwego rwo gufasha Ukraine n’ibindi bihugu byemeye kwakira impunzi ziturutse muri icyo gihugu.

Abanyafurika bari muri Ukraine ntibarebweho

Mu gihe ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi byakubitaga hirya no hino ngo bibonere ubufasha bukwiriye Abanya-Ukraine, abafite inkomoko muri Afurika bari muri icyo gihugu barimo abanyeshuri, abakozi n’ibindi byiciro bitandukanye, bakumiriwe ahantu hose, kuva muri za bisi, ku bibuga by’indege no ku mipaka.

Ibintu byari bikomeye kuri urwo rwego mu gihe hari abanyeshuri b’abanyamahanga bagera ku bihumbi 76 biganjemo abakomoka mu bihugu nka Nigeria, bari babuze ayo bacira n’ayo bamira kandi Joe Biden, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yaratangaje ko yiteguye kwakira nibura impunzi zo Ukraine zigera ku bihumbi 100.

Mu byumweru byakurikiyeho, inkuru ivuga ku masezerano y’uko u Bwongereza buzajya bwohereza mu Rwanda abimukira, yiganje mu mitwe y’inkuru mu binyamakuru bitandukanye hirya no hino ku Isi, aho muri izo nkuru hatinzwe ku ngingo yo kuba hari impunzi z’Abanya-Ukraine zagerwaho n’icyo cyemezo cyo koherezwa mu Rwanda.

Itsinda ryinganjeo Abanyafurika birabura rikunze gukumirwa, rikanenwa ndetse ugasanga rinakorerwaho ininura mu gihe usanga izindi mpunzi ziba zakiranwa ubwuzu n’urugwiro; ikintu gikomeza kugaragaza ubusumbane buvanze n’uburyarya bukabije bikunda gukorerwa abafite uruhu rwirabura.

Hari ubushakashatsi bwakorewe ku matsinda y’impunzi z’Abirabura n’iz’Abazungu; aho bwagaraje ko abazungu basanganwe ibibazo bike haba ku buryo bw’inyuma ku mubiri cyangwa ibishingiye ku buzima bwo mu mutwe, ugereranyije n’ibyagaragaye ku itsinda ry’impunzi z’Abirabura.

Ibi byatumye Umwanditsi w’Umunya-Nigeria, Chimamanda Ngozi Adichie, avugira muri TEDTalk ku munyeshuri w’umuzungu babanaga mu cyumba, akavuga ko uwo mugenzi we yari azi uruhande rumwe ku Banyafurika. Uwo ngo yavugaga ko nta kintu na mba ashobora kuba ahuje cyangwa ahuriyeho n’Abirabura mu bijyane n’uko abantu bareshya imbere y’amategeko.

Bitera ihungabana

Guhezwa no guhabwa akato bikorerwa impunzi z’Abanyafurika bikunze kubagiraho ingaruka zikomeye, by’umwihariko izishingiye ku buzima bwo mu mutwe nk’ihungabana, umuhangayiko n’agahinda gakabije.

The Conversation ivuga ko intambara iri kubera muri Ukraine, yashyize umucyo ku buryarya bw’abo mu Burengerazuba bw’Isi ku kijyane no kutagira ubumuntu ku ruhande rumwe rw’impunzi, no kugaragaza impuhwe ku rundi ruhande; ikimenyetso cy’ubusumbane, inenwa, ikumirwa n’ininura byose bihurira ku mpunzi zo muri Afurika.

Impunzi z'Abirabura, ziganjemo izituruka muri Afurika, ntabwo zifatwa kimwe nk'iz'Abazungu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .