Ibi byavuzwe muri raporo y’ikigo cy’imari cya Deloitte cyo mu Bwongereza. Hakozwe ubushakashatsi ku bantu 300 bari mu kigero cy’imyaka 20 kugera kuri 29, n’abandi 200 bari hagati ya 30 na 41, basanga ikibazo bafite kiza ku isonga ari icy’amikoro adahagije.
Iyi raporo ivuga ko 30% bahangayikishijwe n’amikoro adahagije kuko 55% byabo batungwa n’umushahara gusa.
Iyi raporo yerekana kandi ko 44% y’abavutse hagati ya 1995 na 2004 na 59% y’abavutse hagati ya 1983 na 1994 bagira ibibazo by’umunaniro ukabije (stress) baterwa n’akazi kenshi n’ubwoba bwo kukabura.
Ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano (AI) riri gukoreshwa cyane muri iyi minsi na ryo riri mu bihangayikishije urubyiruko cyane kuko bamwe batekereza ko rishobora kubasimbura mu kazi, abandi bo bakaba nta bumenyi buhagije barifiteho.
Iyi raporo igaragaza ko nibura 27% by’abavutse hagati ya 1995 na 2004 na 18% by’abavutse hagati ya 1983 na 1994 ari bo bonyine bazi gukoresha iryo koranabuhanga.
Iyi raporo ariko igaragaza ko nibura batatu muri bane bishimira imirimo bafite kuri ubu, naho batandatu mu 10 bafite icyizere cyo kuzamuka mu ntera mu mirimo barimo.
Si ibibazo by’amikoro gusa bihangayikishije urubyiruko gusa kuko imihandagurikire y’ikirere, intambara, iterabwoba n’ihohoterwa nabyo biri mu bihangayishije urubyiruko.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!