00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umusore wateye akabariro abaturanyi bagahurura yavuze ibyamubayeho

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 23 Ukuboza 2021 saa 12:55
Yasuwe :

Murangwa, izina ryahinduwe, ni umusore utuye mu Murenge wa Gitega, Akarere ka Nyarugenge, wakoze imibonano mpuzabitsina abanje kunywa ikinini cyongera ubushake kizwi nka Viagra bituma abaturanyi bahurura bazi ko ari gufata ku ngufu umukobwa bari bari kumwe.

Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 6 Ukuboza 2021 ndetse ahita asabwa gukingura inzu ye kugira ngo barebe ko uwo bari kumwe mu cyumba ari umwana uri munsi y’imyaka 18 nyuma yo kumva ari gutaka cyane bagakeka ko ari kumufata ku ngufu.

Nyuma y’uko nyir’inzu uyu musore acumbitsemo yanze kubyihanganira, agahita amuha iminsi 15 yo kuba yamuviriye mu nzu ngo atazongera kubangamira abaturanyi be, IGIHE yaramuganirije atanga ubuhamya bw’ibyamubayeho.

Murangwa yemeje koko ko hari umukunzi we bari bamaze igihe kinini batabonana wamusuye baraganira bahuza urugwiro.

Yemeza ko amakimbirane yari afitanye na bamwe mu baturanyi be ariyo yatumye bahuruza abaturage ubwo yari mu cyumba n’umukunzi we.

Yagize ati “Igipangu mbamo kibamo abagore bagira amagambo menshi kandi b’injajwa cyane, iyo nsuwe bose barasohoka bakicara imbere y’urugi sinzi icyo baba bashaka yewe hari nubwo baza ku idirishya kunyumviriza; hari n’uwo nafashe turaserera cyane.”

Yongeyeho ko ku bwe asanga yarahohotewe nyuma y’aho abantu bamusabiye gukingura urugi bakeka ko ari gusambanya umwana bagatungurwa no gusanga uwo bari kumwe ari n’umubyeyi ubyaye gatatu.

Ati “ Ko bahuruje abantu bakazana na za DASSO bavuga ngo ndi gusambanya umwana kubera ngo urusaku bumvaga bashaka ko mfungwa bagasanga uwo turi kumwe ahubwo anduta bakadukura muri ‘mood’ twarimo wowe urumva batarampohoteye?”

Ashimangira ko abagore baba mu rugo rumwe bamugirira ishyari ishyari kuko hari mugenzi wabo yanze ko bakundana ku buryo banamwangishije nyir’inzu bituma amusaba gushaka indi nzu.

Ati “Nibyo yampaye iminsi 15 yo kuba navuye mu nzu ye ngo arambiwe ubusambanyi bwanjye kuko bamugiye mu matwi bamwumvisha uburyo ngo ndi indaya ngo nakwigisha abana babo imico mibi aranyirukana, ubu rwose namaze no kubona indi nzu.”

Uyu musore wirinze kuvuga cyane ku mukunzi we yemeje koko yari yanyoye Viagra kugira ngo ashimishe umukunzi cyane ko bitanabangamira umukunzi we.

Viagra ubusanzwe ni umuti ukunze kwandikirwa abarwayi bafite ikibazo cy’ukugabanuka kw’ingufu zo gutera akabariro cyane cyane ababiterwa n’ingaruka z’indwara nka diabète, umuvuduko w’amaraso n’izindi.

Inzobere mu buzima zigaragaza ko gukoresha uwo muti utawandikiwe na muganga bishobora gutera ingaruka zirimo kongera umuvuduko w’amaraso no kuba umutima wahagarara.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .