00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ububi bwa Tokophobia, indwara y’ubwoba bwo gutinya gutwita no kubyara

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 2 Gashyantare 2023 saa 12:12
Yasuwe :

Tokophobia, ni indwara y’ubwoba bwo gutinya kubyara, yibasira abagore n’abakobwa ku buryo uyirwaye bitewe n’icyayimuteye afata umwanzuro wa burundu ko atazigera atwita.

Umugore cyangwa umukobwa urwaye iyi ndwara, aba yarayitewe n’ihohoterwa yakorewe nko gufatwa ku ngufu, cyangwa se kuba yarumvise inkuru mbi z’abagiriye ibibazo mu gutwita no kubyara, akumva yanze gutwita cyangwa kubyara.

Ufite iyi ndwara, aba anafite agahinda gakabije yatewe n’ibikomere by’iryo hohoterwa yakorewe, cyangwa no kubabazwa cyane n’ibyago byagizwe n’umuntu azi wababajwe no gutwita cyangwa kubyara.

Ubushakashatsi bwakozwe muri 2012 na Manjeet Singh Bhatia afatanyije na Anurag Jhanjee, bagaragaje ko iyi ndwara iri mu byiciro bibiri.

Icya mbere kigirwa n’abatari babyara na rimwe, bashobora kuba barakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, cyangwa bakumva inkuru mbi z’ibyabaye ku bagore batwite cyangwa bagiye kubyara, bikabatera kwanzura ko bo batazigera babyara.

Icyiciro cya kabiri cyo kirimo abagore bigeze gutwita bagahuriramo n’ibyago byabababaje cyane mu rugendo rwabo rwo gutwita, cyangwa mu gihe cyo kubyara.

Aba na bo nyuma y’ibyababayeho bakahababarira, bahita banzura ko batazongera na rimwe.

Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Hull, bugaragaza ko abagore cyangwa abakobwa 2,5 kugeza kuri 14% barwaye Tokophobia, ndetse iyi mibare ikaba ishobora kwiyongera bakagera kuri 22%.

Abagore babyaye ariko nyuma bakarwara Tokophobia, usanga badafitanye umubano mwiza n’abana babo, kuko bahita bumva badakunze abana harimo n’abo babo.

Umuntu urwaye iyi ndwara bishoboka ko atandukana nayo, aramutse aganirijwe n’abajyanama mu mitekerereze, kugeza ku rwego yiyumvamo ko noneho aramutse atwite akanabyara byaba ntacyo bimutwaye.

Abantu bakunze guhura na Tokophobia akenshi ni abahuye n'ibikomere mu buzima nko gufatwa ku ngufu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .