U Bwongereza: Yatangiye kugurisha Whisky yahawe ku isabukuru ze 18 ngo agure inzu

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 7 Nzeri 2020 saa 12:14
Yasuwe :
0 0

Umusore witwa Matthew Robson wo mu Bwongereza, kuva avutse buri mwaka ku isabukuru ye Se amuha impano y’icupa rya Whisky rimaze imyaka 18, uyu musore ubu ufite imyaka 28 ari kugurisha izo nzoga ngo abashe kugura inzu.

Matthew Robson yavutse mu 1992, kuva ubwo Se witwa Pete amaze gutanga ama-Pound 5,000 ku macupa 28 ya Whisky ya Macallan agurira umuhungu we.

Ayo macupa ubu yose hamwe uyu musore arayagurisha nibura ama-pound 40,000 (ni ukuvuga arenga miliyoni 40 Frw).

Nk’uko BBC yabyanditse, Matthew Robson avuga ko ishobora kuba atariyo mpano ikomeye cyane ku mwana w’umuhungu, ariko amabwiriza akomeye yo kudafungura ayo macupa yatumye ahinduka imari.

Ati “Buri mwaka yampaga icupa nk’impano, numvaga ari impano ntoya kuko nari nkiri n’umwana ntemerewe kunywa inzoga. Ariko yampaye amabwiriza akomeye yo kutazigera na rimwe nzifungura, byageze aho binkomerera ariko ndihangana ndabishobora, ubu yose aracyari uko yayampaye".

Se wa Robson witwa Pete ukomoka muri Ecosse, avuga ko icupa rya mbere rya Whisky yo mu 1974 yariguriye umuhungu we akivuka nko kumuha ikaze.

Ati "Natekereje ko byaba ari byiza nkomeje nkajya mugurira rimwe buri mwaka kugeza muguriye irya 18 ku isabukuru ye y’imyaka 18. Ntabwo ariyo mpano yonyine twamuhaye. Yo yari iyihariye, kandi twagize amahirwe ko twabikomeje buri mwaka."

Matthew yizeye ko azabona umuguzi w’izi nzoga zimaze imyaka 28 zibitse, agakoresha ayo mafaranga nk’intangiriro yo kugira ngo agure inzu. Izi nzoga ubu ziri kugurishwa icya rimwe mu iduka aho bazise ‘itsinda nyaryo’.

Agaciro k’inzoga za Macallan karazamutse cyane mu myaka 10 ishize nk’uko Matthew abivuga.
Ati "Kugira inzoga nk’izi nyinshi icya rimwe kandi za cyera niyo mpamvu yo kuzigurisha."

Avuga ko hamaze kuboneka abantu bifuza kuzigura, biganjemo ab’i New York no muri Aziya.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .