Hagati ya 2018 na 2020, Inderjeet Kaur w’imyaka 29 yakoreye ibizamini abasaga 150 babaga bashaka impushya zo gutwara ibinyabiziga, akabikora babanje kumwishyura.
Ni ibyaha yakoreye mu mijyi nka Swansea, Carmarthen, Birmingham ena Londres nkuko 7 sur7 yabitangaje.
Abenshi mubo Inderjeet Kaur yagiye afasha, ni ababaga bafite ibibazo byo kumva Icyongereza ari nacyo cyifashishwa mu bizamini byo gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga cyane cyane ibizamini by’impushya z’agateganyo.
Hari ibigo bitandukanye bikoresha ibizamini bya permis byatangiye gukeka Inderjeet Kaur, byitabaza Polisi ari nabwo yatabwaga muri yombi.
Uyu mugore yashyikirijwe urukiko araburana ibyaha biramuhama, akatirwa gufungwa amezi umunani.
Biteganyijwe ko abantu bahawe impushya zo gutwara baciye kuri Kaur, zizateshwa agaciro.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!