U Bwongereza: Yafashwe ashyira umusatsi wo ku myanya y’ibanga mu biryo ngo atishyura

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Nzeri 2020 saa 02:11
Yasuwe :
0 0

Umugabo wo mu Mujyi wa Blackburn mu Bwongereza yafashwe agerageza gushyira umusatsi wo hasi (insya) mu biryo yaguze muri restaurant y’Abahinde agamije guteza akaduruvayo no kutabyishyura.

Uyu mugabo yafashwe nyuma yo gusuzuma amashusho yafashwe na camera yo muri restaurant imwerekana yikora mu myanya ye y’ibanga, hanyuma akagerageza kunyanyagiza umusatsi wo ku myanya ye y’ibanga ku isahani iriho ibiryo yari amaze gutumiza.

Nyuma yo guhabwa ifunguro muri restaurant, uwo mugabo yahamagaye abakozi bayo yijujutira ko yahawe ifunguro ririmo imisatsi, anagenda atishyuye £55.

Ubwo abayobozi ba restaurant ya Jaan’s BBQ basubiraga mu mashusho babonye uwo mugabo yikora mu ikabutura inshuro ebyiri, ndetse aza no kunyanyagiza utuntu hejuru y’ibiryo bye.

Manchestereveningnews yanditse ko uyu mugabo na mugenzi we bari kumwe bari batumije ifunguro rifite agaciro ka £67.

Umuyobozi wa Jaan’s BBQ, Ahmed Waseem w’imyaka 47, yavuze ko abo bagabo bateje akavuyo bavuga ko basanze umusatsi mu biryo byabo banga no kwishyura.

Nyuma yo kugira impungenge zo kubona imisatsi mu biryo, abakozi ba restaurant bagiye kureba muri camera ziba muri restaurant.

Ahmed yagize ati “Ubwo umwana wanjye yanyerekaga amashusho, buri wese yarikanze.’’

Nyuma yo kubona ayo mashusho yahise ajya kuregera polisi. Yakomeje ati “Ubwo yinjiraga muri restaurant, yatumije isahani nini, mubwira ko yishyurwa £55 ku bantu bane.’’

Ati “Yavuze ko yari ashonje.’’

Ahmed avuga ko abo bagabo babonekaga nk’abafite imyaka 26 na 27, bahise batangira kumwuka inabi.

Ati “Yavugaga amagambo mabi, anasakuza avuga ati ‘Reba, umusatsi mu biryo.’’

Ahmed yamusabye imbabazi amwizeza kumuha irindi funguro, ariko we agasaba gusubizwa amafaranga.

Ati “Nasabye imbabazi kuko umukiliya buri gihe aba ari mu kuri, yarasakuzaga cyane, anatukana.’’

“Amafaranga si ikibazo. Ikibazo aha ni abantu bari kuntuka.’’

Amashusho yafashwe agaragaza uyu mugabo yikora mu myanya y'ibanga
Nyuma afata umusatsi ahita awushyira mu ifunguro rye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .