00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukiko rwo mu Bwongereza rwemeje ko Julian Assange yoherezwa muri Amerika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 April 2022 saa 07:28
Yasuwe :

Ubutabera bw’u Bwongereza bwemeje kuri uyu wa Gatatu ko Julian Assange washinze WikiLeaks yoherezwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho ashakishwa ngo agezwe imbere y’ubutabera ashinjwa ibyaha by’ubutasi.

Urukiko rwa Westminster Magistrates i Londres, rwamaze kwemeza ko uyu mugabo yoherezwa bikaba bitegerejwe ko Minisitiri w’Umutekano, Priti Patel abyemeza nubwo abahagarariye uruhande rushinjura bashobora kujurira mu rukiko rukuru.

Julian Assange, Umunya-Australie w’imyaka 50 amaze igihe ashakishwa n’ubutabera bwa Amerika bushaka kumucira urubanza kubera amabanga yamennye aho kuva mu 2010 yashyize hanze inyandiko zigera ku bihumbi 700 zerekeye ibikorwa bya gisirikare na dipolomasi bya Amerika by’umwihariko kuri Irak na Afghanistan.

Julian Assange ashobora gukatirwa igifungo cy’imyaka 175 nubwo dosiye ye yamaganwe n’imiryango irengera uburenganzira bwa muntu nk’uburyo bwo gutsikamira uburenganzira bw’itangazamakuru kuko yafatanyije n’ibitangazamakuru bikomeye birimo na Le Monde.

Ku wa 14 Werurwe, Urukiko rw’Ikirenga rwanze gusuzuma ubujurire bwa Asange bwo kutoherezwa muri Amerika. Abacamanza bavuze ko kwangirwa kwe kwatewe n’uko nta kibazo gishingiye ku mategeko yigeze agaragaza.

Abamwunganira bavuze ko kumwohereza bifitanye isano n’impamvu za politiki kandi ko nta kindi yakoze uretse akazi k’itangazamakuru byongeye imiterere y’ubuzima bwe muri iki gihe itamwemerera koherezwa muri Amerika.

Urukiko rwo mu Bwongereza rwemeje ko Julian Assange yoherezwa muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .