00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bwongereza: Umugore yatwitiye inda ku yindi

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 17 Mata 2021 saa 08:34
Yasuwe :
0 0

Umugore w’Umwongereza, Rebecca Roberts, yavuze ubuhamya bwe bw’imbonekarimwe bw’uko yasamye indi nda kandi atwite.

Abashakashatsi bagaragaza ko ubusanzwe umubyeyi utwite umurerantanga (ovaire) we wifunga, ntubashe kuba warekura igi ryihuza n’intanga ngabo kugira ngo habeho umwana.

Icyakora ngo nubwo ari gake bibaho ko yifungura hagasohoka irindi gi ryihuza n’intanga ngabo bikaba byarema undi mwana muri nyababyeyi (uterus) bakaba babiri. Ibyo byitwa ”Superfetation” mu ndimi z’amahanga.

Ni byo byabaye kuri Rebecca w’imyaka 39, aba umwe muri bake cyane bazwi mu Isi byagendekeye bityo kuko kugeza ubu habarurwa ko abamaze kubyara impanga muri ubwo buryo ari 14 gusa.

Mu kiganiro cy’amashusho yagiranye na CNN, uwo mubyeyi yasobanuye ko inda ya kabiri yayisamye nyuma y’ibyumweru bitatu atwite iya mbere. Ubu abana baravutse ni bazima ariko iyo ubareba ubona ko hari ikinyuranyo kinini, ntibangana.

Umunyamakuru, Elizabeth Cohen, yamubajije niba umwe azamwita mukuru w’undi, Rebecca aramusubiza ati “Mbita impanga kuko bose bavukiye rimwe.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .