00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bwongereza: Indaki yifashishijwe mu Ntambara ya Kabiri y’Isi igiye gutangira gusurwa

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 4 Ukuboza 2021 saa 07:45
Yasuwe :

Ni umwobo uri muri metero 22 munsi y’umuhanda wa Piccadilly mu gace ka Westminster mu Murwa Mukuru w’u Bwongereza, Londres. Hari umutuzo mwinshi, hagasurwa na bake ariko habumbatiye amateka akomeye by’umwihariko mu gihe cy’Intambara ya Kabiriri y’Isi.

CNN ivuga ko ari ahantu hategurirwaga urugamba hakabera inama za gisirikare zikomeye cyane cyane hagati u’umwaka wa 1939 na 1945 ubwo amasasu yavuzaga ubuhuha mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi ndetse ngo mu ibanga rikomeye.

Mu mpera za 1940 uwari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Winston Churchill yarahahungishirijwe mu gihe u Budage bwari buri kurekura ibisasu bikaze mu cyiswe The Blitz kandi ngo harimo n’itsinda ry’abakozi 40 babaga biga ku migendekere y’urugamba amanywa n’ijoro.

Iyi ndaki izwi ku izina rya Down Street ubu yamaze gufungurirwa rubanda kuba bayisura muri gahunda yo gusura ahantu ndangamurage hafite amateka yihariye y’intambara.

Ngo gusura aho hantu bizajya bisiga akanyamuneza n’ishema ku bahageze ndetse guhera ku itariki 3 Ukuboza abakeneye amatike bifuza kuhasura batangiye kuyagura.

Down Street hafunguwe mu 1907 hifashishwa mu buryo busanzwe nk’umuhanda wa Piccadilly ariko haza gufungwa mu 1932. Nyuma y’imyaka irindwi ni bwo Intambara ya Kabiri y’Isi yatangiye mu buryo bweruye maze aha hantu hahita hatangira gukoreshwa n’Abongereza nk’ahakwiriye kandi h’ibanga ho kunogereza uburyo bw’imirwanire ndetse n’ububiko nk’uko umunyamateka Siddy Holloway yabigarutseho aganira na CNN.

Abahakoreraga ni na ho babaga muri icyo gihe cy’urugamba aho basimburanaga nibura buri masaha 12 hanyuma bamaramo hagati y’iminsi 10 na 14 bakemererwa kuza hejuru ku isi kugira ngo babashe gufata akayaga.

Akomeza avuga ko mu 1940 hatangiye gututumba ubwoba bw’ibishobora kuba kuri Minisitiri w’Intebe, Winston Churchill maze Ralph Wedgwood wari umuyobozi mukuru wa Down Street yumvisha Churchill ko akwiye kuba amanutsemo aho mu ndaki kuko ngo hari ahantu hihariye, hatekanye kandi hizewe.

Muri icyo gihembwe cy’ubukonje bukabije, Churchill ngo yaraye aho hantu inshuro zitari nke kandi ngo ubuzima bwe bwabaga bumeze neza.

Kugeza ubu abifuza gusura aha hantu h’amateka barasabwa amafaranga y’ama pound akoreshwa mu Bwongereza angana na 85 akabakaba ibihumbi 120 by’amafaranga y’u Rwanda mu gihe ubusanzwe gusura izindi sitasiyo z’inzira zo munsi y’ubutaka bitwara ama pound 41.

Abashaka gusura iyi ndaki batangiye kugura amatike
Abahakoreraga ni na ho babaga muri icyo gihe cy’urugamba aho basimburanaga nibura buri masaha 12
Down Street hafunguwe mu 1907 hifashishwa mu buryo busanzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .