U Bwongereza: Hagiye gukorwa imisarani izajya itamaza abayisambaniramo

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 18 Kanama 2019 saa 05:22
Yasuwe :
0 0

Mu mujyi wa Porthcawl, uherereye mu majyepfo ya Wales, kimwe mu bihugu bigize ubwami bw’u Bwongereza hari gukorwa ubwoko bw’imisarani izajya itamaza abayisambaniramo n’abayinywemo ibiyobyabwenge.

Uzajya akora izo ngeso mbi iyo misarani izajya imumenaho amazi ndetse inamusakurize.

Sky News yatangaje ko iyo misarani mishya ikozwe mu buryo izajya yumva ibilo by’abayinjiyemo, ikamenya niba ari iby’umuntu umwe cyangwa barenze.

Mu gihe hagize abanyuranya n’iryo hame bakinjiramo ari babiri, uwo musarani uzajya uhita urekura amazi atosa abinjiyemo, hajyeho amajwi asakuza ndetse imiryango yifungure.

Ni nako bizajya bigendekera abashaka kunywemo ibiyobyabwenge cyangwa abashaka gushushanya ku nkuta z’iyo misarani.

Inyandiko zivuga ku miterere y’iyo misarani, zerekana ko izajya inagena igihe umuntu uyinjiyemo agomba kumaramo.

Ni amakuru yatangaje benshi kuri Twitter bibaza uburyo iyo misarani izajya imenya igihe hinjiyemo abantu babiri, dore ko umuntu ashobora kugira ibiro by’abantu babiri cyangwa babiri bakinjiramo ibiro byabo ari bike.

Inama njyanama y’umujyi wa Porthcawl yamaze kwemeza ibihumbi 170 by’amapawundi azifashishwa mu gukora iyo misarani.

Iyi misarani izifashishwa mu gusimbura iya rusange yakoreshwaga muri ako gace bivugwa ko ishaje.

Ubuyobozi bw’uyu mujyi bwatangaje ko gukoresha imisarani yo muri ubwo bwoko bigamije guca ingeso mbi.

Mu gihe hagize abanyuranya n’iryo hame bakinjiramo ari babiri, uwo musarani uzajya uhita urekura amazi atosa abinjiyemo, hajyeho amajwi asakuza ndetse imiryango yifungure.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza