Adamo Canto wari usanzwe yungirije umuyobozi w’igikoni muri iyi ngoro y’Umwamikazi, ibi byaha yabikoze hagati ya tariki 11 Ugushyingo 2019 na tariki ya 7 Kanama 2020, gusa nawe akaba yaremeye koko ko yabikoze.
Uyu mugabo yagejejwe mu rukiko nyuma y’uko polisi isanze ibi bikoresho byari byabuze mu icumbi rye muri iyi ngoro. Mu byo yibye harimo umuzingo w’amafoto ya Perezida Trump ubwo yasuraga u Bwongereza ufite agaciro ka 1500£, amafoto y’ibikomangoma Harry n’aya William n’umugore we.
Canto yemeye kandi ko yibye umukufi ufite agaciro ka 350£. Ibyinshi muri ibi ngo yabikuye mu iguriro ry’ibwami ibindi abikura mu bubiko bwaho butandukanye.
Umushinjacyaha muri uru rubanza yavuze ko ibi bintu byibwe bifite agaciro kari hagati ya 10000£ na 100 000£ byahise bishyirwa ku iguriro ryo kuri internet rya eBay ndetse 37 muri byo bigurishwa ku gaciro kari munsi y’ako bifite.
Uyu mugabo wari usanzwe akora mu gikoni ngo yaje kugera kuri uyu mutungo wose w’ibwami yibye nyuma y’uko mu bihe bya Covid-19 yahinduriwe inshingano ahabwa no gukora amasuku mu bice bitandukanye bigize iyi ngoro.
Nyuma yo kumva impande zombi urukiko rwafashe umwanzuro wo kuba rurekuye uyu mugabo atanze ingwate, akazakomeza gukurikiranwa ari hanze.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!