Byabaye mu mpera z’icyumweru gishize. Ni nyuma y’uko iduka rikorera kuri iki kibuga cy’indege kiri mu gace ka Hokkaido, ritangaje ko hari imikasi yabuze.
Abashinzwe umutekano bahize bongera batangiza ibikorwa byo gusaka kugira ngo hatagira uyinjiza mu ndege agamije kugirira abandi nabi. Ibi bikorwa byo gusaka byamaze amasaha abiri ariko birangira imikasi iburiwe irengero.
Nubwo abashinzwe umutekano batigeze babona iyi mikasi, bafashe icyemezo ko ingendo zikomeza, gusa hari hamaze gusubikwa izigera kuri 36 izindi 201 zigijwe inyuma.
Bukeye bwaho, ku Cyumweru tariki 18 Kanama 2024, iyi mikasi yasanzwe mu iduka na none. Yabonywe n’umukozi wo muri iri duka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!