Ubusanzwe abangavu n’ingimbi bari mu mashuri yisumbuye, intambwe ya mbere igaragaza ubushake bafite mu kubaka urukundo ruganisha ku kubana, ni ugusomana.
Ni na kimwe mu byemeza ko umuntu yageze mu gihe cy’ubugimbi cyangwa ubwangavu.
Mu Buyapani ho byarahindutse nk’uko Ubushakashatsi buherutse gukorwa n’Umuryango the Japan Association for Sex Education bwabigaragaje.
Bugaragaza ko nibura abanyeshuri bane muri batanu biga mu mashuri yisumbuye, batigeze basomana mu buzima na rimwe. Ni ibintu bigaragaza ubushake buke mu rubyiruko ku bijyanye no gukundana.
Ubushakashatsi kandi bwagaragaje ko nibura 22,8% by’abahungu biga mu mashuri yisumbuye bari hagati y’imyaka 15 na 18 ari bo bigeze gusomana n’abakobwa. Ni igabanyuka rikomeye kuko mu 2017 bari 33,9%.
Imibare yaragabanyutse no mu bakobwa aho 27,5% bo mu mashuri yisumbuye ari bo bavuze ko bigeze gusomana, bavuye kuri 41,1% mu 2017.
Uretse mu rubyiruko kandi, no mu bakuze banashinze ingo iby’urukundo rugamije kororoka byaragabanyutse cyane mu Bayapani.
Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko nibura 46% by’abagabo bubatse na 42% by’abagore bubatse, batajya bakora imibonano mpuzabitsina.
U Buyapani bwugarijwe n’igabanyuka rikabije ry’abaturage, aho uyu mwaka byitezwe ko impinja zivuka zizajya munsi y’ibihumbi 700. Ni igabanyuka rikabije cyane ugereranyije n’abapfa n’abageze mu zabukuru.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!