Gutwikiriza umubiri w’umuntu urwo rutoki batangaje ko ari igikorwa cyagenze neza kandi kigakorwa hifashishijwe umubiri waremwe ugakurira muri laboratwari.
Mashable yanditse ko abashakashatsi bavuga ko ibyagezweho kuri iyi nshuro byizewe kubera ko ubusanzwe hifashishwaga uburyo busa no kwigana imiterere y’umubiri w’umuntu ariko ubu bakaba bifashishije neza neza uturemangingo tuwugize.
Iyi ntambwe ya mbere yatewe yatanze icyizere ko kuzagera kuri robot yose itwikirijwe uruhu rw’umuntu bizagerwaho mu gihe abashakashatsi batandukanye bakomeje guhihibikanira kuzesa uwo muhigo.
Kugira ngo uru ruhu rw’umubiri ruba rwashyizwe kuri robot rubashe gukomeza gukora nk’urufite ubuzima, bisaba ko ruba ruhehereye, rwifitemo amatembabuzi ku buryo ahameze nk’ahahurira ingingo hashobora kwihina mu buryo bworoshye kuko iyo bitagenze bityo, urwo ruhu rwumagara rukangirika.
Muri uwo mujyo, abashakashatsi bari kugerageza uburyo bwo gukora imiyoboro mu ruhu ishobora kurufasha kujya ruhorana ubwo buhehere buba bukenewe kugira ngo imikorere yarwo ikomeze kubaho nta nkomyi.
Kugeza ubu byitezwe ko bazanagera ku rwego rwo guha izi mashini amaso areba nk’ay’abantu nk’uko bishimangirwa n’inzobere zo muri Kaminuza ya Tokyo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!