U Butaliyani: Urukiko rwemeje ko guhinga urumogi ruke atari icyaha

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 27 Ukuboza 2019 saa 05:33
Yasuwe :
0 0

Urukiko rw’Ikirenga mu Butaliyani rwemeje ko guhinga urumogi ruke mu rugo ku mpamvu zumvikana z’uwaruhinze nta cyaha kirimo, ibintu byateye impagaragara mu gihugu.

Iri tegeko ryari ryashyizweho mu minsi ishize ariko impirimbanyi z’uburengnairz bwa muntu zigaragaza ko ridasobanutse neza, hasabwa ko urukiko rwatanga umucyo.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters byatangaje ko urukiko rwemeye ihingwa ry’urumogi ruke kandi nabwo bigakorwa ku mpamvu zihariye z’uwaruhinze.

Ni umwanzuro wafashwe kuwa 19 Ukuboza ariko ntibyamenyekana biza gutangazwa n’ibinyamakuru byo mu Butaliyani kuri uyu wa Kane.

Senateri Matteo Mantero uturuka mu ishyaka riri ku butegetsi, Five Star Movement yashimye umwanzuro w’urukiko, avuga ko ubu ahasigaye ari ah’abaturage b’u Butaliyani kubishyira mu bikorwa.

Senateri Maurizio Gasparri wo mu ishyaka Forza Italia, we yavuze ko nibagera ku butegetsi ikintu cya mbere bazakora ari ugukuraho iryo tegeko ritarimo ubwenge na buke.

Ubucuruzi bw’urumogi bwateye imbere mu Butaliyani mu myaka itatu ishize ubwo hatorwaga itegeko ryemera ikoreshwa ry’urumogi rifite ikinyabutabire cyangiza ubwonko (psychotropic active ingredient ) kiri hasi ya 0.6 %.

Hatangiye gufungurwa amaduka atandukanye acuruza urumogi rwujuje ibyo amategeko asaba.

Kwemerwa k’urumogi mu Butaliyani ni ingingo itavugwaho rumwe n’abanyapolitiki batandukanye, aho abatavuga rumwe na Leta bashinja abari ku butegetsi koreka igihugu.

Urukiko rwemeje ko guhinga urumogi ruke mu Butaliyani ntacyo bitwaye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .