Stefano yatangarije ikinyamakuru Corriere del Veneto ko abaturage bakeneye serivisi muri ibi biro bamaraga umwanya munini bategereje abakozi, nyamara bo bari kuri izi mashini, biganirira.
Uyu muyobozi yasobanuye ko abaturage bari bamaze iminsi bamuregera aba bakozi bitewe n’umwanya munini bamaraga kuri izi mashini, batita ku kazi kabo.
Ubwa mbere, nk’uko yabisobanuye, yabanje gusaba aba bakozi 56 kugabanya ikiruhuko bafata kugira ngo bajye bita ku baturage. Abonye ko nta mpinduka zabayeho, yafashe icyemezo cyo gukuraho izi mashini.
Meya Stefano yasabye abakozi bakeneye ikawa kujya bagana amaguriro yo mu mujyi cyangwa se bakitwaza iyo batunganyiriza mu rugo kugira ngo bajye bayinywera mu biro.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!