00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Butaliyani: Abajura basubije isaha nyuma yo gusanga iyo bibye atari yo bashakaga

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 23 July 2022 saa 08:45
Yasuwe :

Umukerarugendo wari mu Mujyi wa Napoli mu Butaliyani yibwe isaha ariko aza gutungurwa no kubona abajura bayimugaruriye nyuma y’uko basanze itari ku rwego rw’ubwiza bw’iyo bifuzaga kwiba.

CNN ivuga ko ku cyumweru gishize, ubwo abakerarugendo babiri b’Abasuwisi bari bari gusangirira mu gace ka Piazza Trieste e Trento mu Mujyi wa Napoli, umwe yegerewe n’umusore ukiri muto akamufatiraho imbunda ku mutwe, hanyuma akamukuramo isaha ye, we na mugenzi we bagahita biruka.

Nyuma y’iminota irindwi ibyo bibaye, abo bagabo bo mu Busuwisi bagiye kubona babona hagarutse undi musore aho banyweraga ikawa maze azamura akaboko nk’ikimenyetso cyo gusaba imbabazi, arangije asubiza ya saha yari yatwaye nyirayo.

Abantu basura Umujyi wa Napoli bakunda guhura n’akaga ko kwibwa amasaha yabo ku buryo ubu abakuriye ibigo bifasha ba mukerarugendo bamaze kuzana igitekerezo cy’uko abashyitsi bajya bahabwa isaha za pulasitike mu gihe bahageze, bakazasubizwa izabo nyuma yo gusoza uruzinduko baba bagiriye muri uwo mujyi.

Igikorwa cyo kwiba iyo saha cyabayeho mu masegonda make ku buryo abibwe banahisemo kuguma aho bagakomeza gufata icyo kunywa.

Abajura bibye iyi saha bakekaga ko ari yo mu bwoko bwa Richard Mille ifite agaciro ka miliyoni zirenga 300 Frw, ariko baza gusanga atari yo bahitamo kuyigarura banasaba imbabazi kugira ngo ibyo bakoze bitaza kuba birebire bikabakururira izindi ngaruka zikomeye.

Ibyo camera zagaragaje


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .