00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bushinwa: Yisabiye gufungwa kuko umwana we yananiwe Imibare

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Ukwakira 2021 saa 08:22
Yasuwe :
0 0

Umugabo ukomoka mu Bushinwa witwa ‘Gao’ yisabiye Polisi yo muri iki gihugu kumuta muri yombi kuko umwana we yananiwe gukora ikibazo cy’imibare kuri we yabonaga nk’icyoroshye cyane.

Uyu mugabo utuye mu gace ka Kunshan mu Burasirazuba bw’u Bushinwa yagaragaye aryamye mu muhanda yihebye.

Umwe mu bapolisi bakorera muri aka gace yaramwegereye amubaza ikibazo afite undi amubwira ko “yumva afite uburakari kandi nta wabasha kumufasha.”

Yakomeje avuga ko “umukobwa we yafashe 700 yakuramo 800 akamubwira ko igisubizo ari 900.”

Yakomeje avuga ko ibyo umukobwa we yakoze byamuciye intege zo gusubira mu rugo ku buryo yumva icyamufasha ari uko polisi yamucumbikira. Nyuma y’ibiganiro birebire, uyu mugabo yaje guhumurizwa yemera gusubira mu rugo.

Gao yisabiwe gufungwa kuko umwana we yananiwe ikibazo cy'Imibare we yabonaga nk'icyoroshye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .