Nubwo uyu mugabo azi kwigana Trump ntabwo aragera mu gihugu cya Amerika, cyangwa ngo yige mu bihugu byo hanze ahubwo akora akazi k’iyamamazabikorwa mu gihugu cy’u Bushinwa.
Gusa iyo ageze imbere ya camera, ahita ahinduka ukabona abaye Trump neza neza.
Chen Rui ukomoka mu mujyi wa Chongqing uherereye mu Majyepfo y’Iburengerazuba bw’u Bushinwa, ushobora kureba amashusho aba yasangije abamukurikira ku rubuga rwa TikTok ukaba wagirango ni Trump uri kuvugira mu biro bye biherereye i Washington DC.
Ntabwo yigana uko avuga gusa ahubwo yigana n’ibimenyetso Perezida wa Amerika akunda kuvuga akoresha.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru gikorera mu mujyi akomokamo, Rui yavuze ko we ari umuntu ukomoka mu mujyi wa Chongqing kandi akaba atarize hanze cyangwa ngo atemberere muri Amerika gusa yavuze ko yigeze gukorera hanze y’u Bushinwa.
Ati “Natangiye mbikora bisanzwe nk’umuntu uri kwiga icyongereza mu Bushinwa Gusa uko ibihe byagiye bitambuka icyongereza cyanjye cyarazamutse.”
Urwego uyu mugabo agezeho ntabwo ari ukuvuga neza icyongereza gusa ahubwo abyifashisha no kwigana uburyo Perezida wa Amerika avuga ari na byo bituma agenda agira abamukurikira benshi kuri uru rubuga rwa TikTok.
Chen Rui akurikirwa n’abantu barenga ibihumbi 663 kuri uru rubuga rwa TikTok
@amer.alshebli Chinese Trump, ترامب الصيني

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!