00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bushinwa: Hubatswe umuturirwa w’amagorofa 10 mu masaha 28 (Video)

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 30 Nyakanga 2021 saa 07:26
Yasuwe :
0 0

Sosiyete y’ubwubatsi ya Broad Group ifite icyicaro i Changsha mu Bushinwa, yaciye agahigo ko kubaka inyubako y’amagorofa icumi mu masaha 28.

Iyi Sosiyete imenyerewe cyane mu bwubatsi bw’amahoteli, inyubako z’ibiro n’amacumbi kuva mu 1988 yashingwa. Umwihariko wayo ni ukubaka mu gihe gito bitandukanye n’izindi.

Ubu umuturirwa mushya yawubatse mu masaha 28 gusa. Wubatswe hifashishijwe uburyo bushya bw’iyi sosiyete bwiswe 5D aho bategura mbere ibikoresho byose bigomba kwifashishwa, bakanabumba ibimeze nk’inkuta bagenda bagerekeranya mu gihe cyo kubaka bityo ugasanga bitwaye igihe gito cyane kugira ngo inyubako ibe ibonetse.

Biteganyijwe ko isoko ry’ubwubatsi buciye mu mujyo nk’uyu rigiye kugera hafi kuri miliyari 76 z’amadolari ya Amerika. Ibikorwa byo gutegura iyubakwa ry’inzu nk’iyi bikorwa mbere ku kigero cya 95 % ku buryo ibikorerwa nyir’izina ahagomba gushingwa iyo nyubako bishyirwa ku gipimo cya 5%.

Ibikorwa bitegurwa mbere, ni ibijyanye n’inkuta, amadirishya, ibirahuri, amashanyarazi n’amazi ku buryo iyo bigejejwe aho igikorwa kigomba kubera bitwara igihe gito cyane inyubako ikaba irabonetse kandi ako kanya ikaba inashobora guhita itangira gukorerwamo.

Daniel Zhang, umukozi wa Broad Group avuga ko ibikoresho byubatse inyubako nk’izi biba bishobora kumara imyaka myinshi kandi mu gihe bibaye ngombwa bikaba byanakwimurwa bikifashishwa mu gihe cyo kubaka izindi nyubako.

Uyu muturirwa wubatswe mu masaha 28 n’iminota 45 uherereye muri Changsha mu Bushinwa, aho wahawe akazina ka ’the Living Building’.

Uyu muturirwa wubatswe mu gihe kitageze ku masaha 30

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .