Ibi byabaye nyuma y’uko Ikigo cy’iteganyagihe mu Bushinwa gisohoye itangazo rivuga ko uyu muyaga umaze iminsi ushobora kongera ubukana. Iyi niyo mpamvu abantu bari munsi y’ibilo 50 basabwe kuguma mu ngo zabo kuko bafite ibyago by’uko uyu muyaga wabatwara.
Ni umuyaga wibasiye iki gihugu kuva ku wa 11 Mata 2025.
Uyu muyaga uri guhuha uturuka mu bice bya Mongolia wahiritse ibiti bisaga 300 ndetse unangiza imodoka.
Nubwo nta muntu wahakomerekeye, abaturage miliyoni 22 bo muri Beijing basabwe kwirinda ingendo zitari ngombwa.
Iyi nkubi y’umuyaga kandi yahagaritse ubwikorezi, aho indege zirenga 400 zahagaritswe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Beijing. Hahagaritswe kandi ingendo za gari ya moshi.
Nibwo bwa mbere mu myaka 10 u Bushinwa bwibasiwe n’umuyaga ukomeye kuri uru rwego.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!