U Burusiya: Inzoka ireshya na metero yamwinjiye mu kanwa asinziriye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Nzeri 2020 saa 06:40
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo kumva ameze nabi, umugore wo mu gace ka Levashi mu Burusiya yagiye mu bitaro, abaganga bamukuramo inzoka ireshya na metero 1.20.

Aba baganga babanje kumutera ikinya nyuma yo kubona ko mu gifu cye hari ikintu kirimo.

DailyMail yatangaje ko inzoka yakuwe muri uwo mugore yagiye mu kanwa ke ubwo yari aryamye mu busitani bwo mu rugo rwe.

Nyuma yo kuyikurura, umwe mu baganga wasaga n’ufite igihunga yiruhukije, asa n’uwitaza iyo nzoka yahise ishyirwa mu ibase ishyirwamo imyanda. Nta makuru yigeze atangazwa niba inzoka yari ikiri nzima cyangwa yapfuye.

Amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abaganga bakura uwo murwayi inzoka mu kanwa, yavuzweho n’abantu batandukanye.

Abaturage bo mu gace ka Levashi gatuwe n’abantu 11500 bavuze ko ibyabaye bitari bikunze kubaho, ndetse abakuze bagiriye inama abakiri bato yo kwirinda kuryama hanze kuko bashobora kugira ibyago ko inzoka zishobora kubinjira mu kanwa.

Umurwayi wakuwe inzoka mu kanwa ntiyigeze atangazwa ndetse n’ubwoko bwayo ntibwamenyekanye.

Umugore wo mu Burusiya yakuwe inzoka ireshya na metero mu kanwa yamwinjiyemo asinziriye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .