U Buholandi: Umugore waciye agahigo ko kubyara afite imyaka 63 yapfuye

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 12 Nyakanga 2020 saa 08:13
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’imyaka icyenda aciye agahigo ko kubyara akuze cyane, umuholandikazi Tineke Geessink yapfuye.

Tineke Geessink yavuzwe cyane hirya no hino ku isi mu 2011 ubwo yacaga agahigo ku kubyara akuze, dore ko yari afite imyaka 63. Ni ibintu bidasanzwe kuko ubusanzwe abagore muri iyo myaka baba baracuze.

Tineke Geessink yabyaye nyuma yo guhuza intanga ze n’izindi zari zatanzwe n’umugabo, bizwi nka Fecondation in Vitro.

Ibinyamakuru byo mu Buholandi byatangaje ko uwo mugore yitabye Imana mu byumweru bibiri bishize asize umukobwa w’imyaka icyenda witwa Meagen.

Umuryango we ntacyo wigeze utangaza ku rupfu rw’uwo mugore nkuko 7 Sur 7 yabitangaje.

Tineke Geessink yapfuye nyuma y'imyaka 63 aciye agahigo ko kubyara akuze cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .