00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Buholandi: Bibagiwe gufunga iduka ry’ibikoresho bya Apple abakiliya buzuramo nta mucuruzi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 April 2025 saa 08:59
Yasuwe :

Iduka ricururizwamo ibikoresho by’ikoranabuhanga bya Apple mu Mujyi wa Amsterdam ryasanzwe rifunguye kuri Pasika, abantu barenga 20 baryinjiramo basanga nta mucuruzi urimo, batangira kwifata amafoto.

Abakiliya binjiye muri iri mu gitondo cyo kuri pasika bazi ko bagiye guhaha batungurwa no gusanga nta n’inyoni itambamo.

Babiri mu bacuruzi bahegereye bahageze basanga harimo abantu babarirwa hagati ya 15 na 20, batekereza icyo baba bakeneye mu gihe ari amaduka yabo yaba yasigaye adafunze, bahitamo guhamagara polisi.

Umurinzi usanzwe ahacunga umutekano avuye mu igorofa ryo hejuru kunywa ikawa ni we byagaragaye ko yibagiwe gufunga inzugi z’iri duka.

Polisi yo mu Mujyi wa Amsterdam yemeje ko nta kintu na kimwe cyibwe cyangwa ngo cyangizwe n’abantu bari binjiye muri iri duka.

Abakiliya basanze iduka rifunguye abacuruzi bandi barahagoboka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .