U Buhinde: Umuryango wibarutse abana b’impanga umwe bamwita Corona undi Covid

Yanditswe na Habimana James
Kuya 4 Mata 2020 saa 05:35
Yasuwe :
0 0

Umuryango uherereye muri Leta ya Chhattisgarh, mu gihugu cy’u Buhinde, wibarutse abana babiri b’impanga bahitamo umwe kumitwa Corona undi Covid, kugira ngo bajye babibutsa ibihe barimo kunyuramo by’icyorezo cya coronavirus cyibasiye Isi.

Isi iri mu bihe bikomeye kuko abantu barenga miliyoni 1.1 bamaze kwandura icyorezo cya Coronavirus, abarenga ibihumbi 50 bamaze gupfa.

Nyina w’aba bana witwa, Preeti Verma, avuga ko umwe ari umuhungu undi akaba umukobwa.

Yagize ati ‘‘Twabyaye aba bana nyuma yo kunyura mu bihe bikomeye, niyo mpamvu njye n’umugabo wanjye twafashe icyemezo cyo kugira uyu munsi uw’amateka.’’

Avuga ko “Ubwo ibikorwa byo kugenda byahagarikwaga mu gihugu, njye n’umugabo wanjye twari mu bitaro, tumaze kubyara abaganga bari muri bamwe badushyigikiye mu kwita aya mazina abana bacu.”

Ikinyamakuru The Independent kivuga ko uyu muryango uvuga ko aya mazina azajya ahora abibutsa ibihe bikomeye barimo gucamo.

Kuva tariki 24 Werurwe u Buhinde bwahagaritse urujya urujya n’uruza, hirindwa ko icyorezo cya coronavirus gikomeza gukwira mu gihugu gituwe n’abarenga miliyari 1.3.

Kugeza ubu abantu hafi 3000 bamaze kwandura Coronavirus mu Buhinde, mu gihe abandi 68 bamaze gupfa.

Aba bana b'impanga umwe yiswe Corona undi yitwa Covid

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .