Urukiko rwatangaje ko imibonano mpuzabitsina ku bushake bitabujijwe n’Itegeko Nshinga ry’u Buhinde rivuga ko umubiri wa muntu ari ntavogerwa.
Icyakora urukiko rwavuze ko gushinga inzu zikorerwamo uburaya byo bitemewe, uzajya abifatirwamo azajya ahanwa.
Urukiko rwatangaje ko gufata umuntu ukora imibonano mpuzabitsina n’abandi ukamufunga kandi yabikoze ku bushake, ari ukumubuza uburenganzira bwe no kumukoza isoni muri rubanda.
Ubushinjacyaha bw’u Buhinde bwagaragaje ko butanyuzwe n’imyanzuro y’urukiko kuko itumvikana. Bavuze ko batumva uburyo umuntu ukora uburaya yahabwa rugari hanyuma ufite inzu ikorerwamo uburaya we agahanwa.
Abapolisi basabwe kujya bakirana urugwiro indaya zayigannye mu gihe zije gutanga ikirego ku ihohoterwa runaka zakorewe, aho kuzitererana.
Hanasabwe ko indaya zajya zishyirwa mu myanya ikomeye ifata ibyemezo muri guverinoma, bakanagira ababahagarariye mu nzego zitandukanye, mu igenamigambi, mu bijyanye no guhindura no kuvugurura amategeko ndetse n’izindi gahunda za leta zitandukanye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!