Sadhana na Sanjeev Prasad batuye mu Mujyi wa Haridwar wo mu Majyaruguru ya Leta ya Uttarakhand, mu kwezi gushize bitabaje urukiko basaba impozamarira ya miliyoni 50 z’ama-ruppes, ni ukuvuga angana n’ibihumbi 643 by’amadolari ya Amerika.
Uyu muryango wabwiye urukiko ko wakoresheje nibura miliyoni 20 z’ama-rupes (257.000$) mu kurera umuhungu wabo w’ikinege, ubu ugize imyaka 35, wanashatse umugore w’imyaka 31.
Inyandiko yabonywe na CNN ivuga ko uyu muryango uburana ko wamutanzeho amafaranga menshi mu kumurihira ishuri n’ibindi byose byatumye ahinduka umupilote.
Ivuga ko Prasad yanaguriye imodoka umuhungu we n’umukazana ndetse banabishyurira amafaranga bakoresheje mu kwezi kwa buki.
Mu byo uyu muryango uregera, hazamo n’umuryango umukobwa avukamo.
Uyu muryango uvuga ko ubabazwa no kuba abandi babyeyi bari mu kigero kimwe bafite abuzukuru babitaho, bo bakaba bari aho kandi barakoze ibishoboka byose kuri uyu mwana wabo w’ikinege.
Mu buryo bwemewe n’amategeko mu Buhinde, umubyeyi ashobora kuregera amafaranga runaka yajya ahabwa n’umwana we buri kwezi, hagamije kwita ku babyeyi batabasha kwiyitaho ubwabo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!