U Bufaransa: Yatsindiye miliyoni 13 z’amayero abikesha isafuriya yo mu gikoni

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 20 Mutarama 2021 saa 02:12
Yasuwe :
0 0

Umuturage wo Bufaransa mu gace ka Isère, yatsindiye miliyoni 13 z’amayero [miliyari 15.6 Frw] muri tombola ya Loto y’umwaka mushya atomboje imibare yo gushyira ku gakarita ka tombola mu buryo butangaje.

Uyu muturage utemeye gutangaza amazina ye ariko akavuga uburyo yakoresheje kugira ngo atsindire aka kayabo, yavuze ko ubwo yari ahisemo kwinjira muri iyi tombola yatashye ubundi yagera mu rugo yibereye mu gikoni, akabona imibare ndanga yari yanditse ku isafuriya (bar code) akaba ariyo ashyiraho.

Ubwo hajyaga gutangazwa uwatsinze, uyu munyamahirwe yasanze imibare yose uko ari itandatu yanditse akuye kuri ya safuriye ari yo yatsinze.

Nyuma yo gutsinda yatangaje ko afite intego nyinshi mu buzima, ati “Ngiye noneho kujya narushaho kuzishyira mu bikorwa.”

Yatomboye akayabo nyuma yo gukoresha imibare yo ku isafuriye ye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .