U Bufaransa: Uwahoze ari Minisitiri yahawe inkwenene nyuma yo kwitiranya umukinnyi na Yezu Kristu

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 25 Gashyantare 2021 saa 06:10
Yasuwe :
0 0

Christine Boutin wigeze kuba Minisitiri w’Iterambere ry’Umujyi n’Imiturire mu Bufaransa, yahawe urw’amenyo n’abakoresha urubuga nkoranyambaga rwa Twitter nyuma yo kwitiranya umukinnyi wa Manchester City, Gabriel Jesus, na Yezu Kristu w’i Nazareti.

Byakomotse ku mukino wahuje iyo kipe na Arsenal ku Cyumweru tariki ya 21 Gashyantare 2021, ubwo umwe mu bari bawukurikiye [ukoresha amazina ya Le Tricher] yanditse kuri Twitter agaragaza ko atanyuzwe n’imikinire ya Gabriel Jesus.

Yaranditse ati “Ariko mu by’ukuri Jesus amaze iki? Mwagombye kubitekerezaho akagira umwanya agaragaraho.”

Boutin usa n’uwifitemo ukwizera kwo ku rwego rwo hejuru, yahise amusamira mu kirere amusubiza amuratira ubutwari bwa Yezu Mukiza w’i Nazareti.

Yaranditse ati “Hanyuma wowe? Ni iki wakoze ngo uhagarike ibi biza? Yezu yaratubohoje kandi ni impano ikomeye. Ibi byose ni ingaruka z’ubugwari bwacu, agasuzuguro, ubunebwe n’ibindi.”

Le Tricheur yahise amusubiza ati “Ndi kwivugira umukinnyi wa Manchester City. Ugire umunsi mwiza!”

Abandi benshi buririyeho basubiza uwo munyapolitiki ubijyanisha n’Iyobokamana. Uwiyise Carton we yateye urwenya rw’amafoto yerekana ko uwo mugore amaze gusaza akaba atakibasha gusobanukirwa neza ibyo asomye.

Ntibyarangiriye aho kuko Boutin yakomeje kuba igitaramo kuri urwo rubuga rukoreshwa n’abasaga miliyoni 69.3, ababonye ku butumwa bwe batandukanye bakabuvugaho ariko mu buryo busetsa cyangwa bumusenya.

Uwitwa Zèbres en cavale yagize ati “Data umubabarire wasanga na we atari we wabivuze.”

Gabriel Fernando de Jesus witiranyijwe n’umwana w’Imana, ni rutahizamu w’ikipe ya Manchester City ikina muri shampiyona y’u Bwongereza, Premier League. Ni umunya-Brésil w’imyaka 24 uhamagarwa no mu kipe y’igihugu, akaba amaze gutsinda ibitego 75 muri iyo shampiyona.

Abafana ba Manchester City baramukunda ku buryo akenshi baba biteze ko igihe ari mu kibuga ashobora guhindura byinshi.

Christine Boutin yigeze kuba Minisitiri w'Iterambere ry'Umujyi n'Imiturire mu Bufaransa
Gabriel Jesus mu myamabaro ya Manchester City

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .