Mu ntwaro uyu musore yari yitwaje harimo imbunda n’inkota (Katana); abajandarume batabaye mu gace yari arimo ku wa Kabiri nimugoroba.
Inkuru ya 7 sur 7.be ivuga ko aba bajandarume bagerageje kugirana ibiganiro na we ijoro ryose ariko ntibyagira icyo bitanga, icyakora yaje kuraswa bucyeye mu gitondo.
Abantu batanu bishwe ni abo mu muryango wari urimo abana badahuje ababyeyi bose, uyu musore akaba yari umwe muri bo. Basanzwe bapfiriye mu nzu nzu iherereye muri Komine ihana imbibi na Ambérieu-en-Bugey bari basanzwe babamo bakaba barayigezemo muri Nyakanga 2020 nk’uko byatangajwe na Meya wa Douvres, Christian Limousin.
Abashinzwe umutekano barimo abajandarume n’abatekinisiye bashinzwe ubugenzacyaha bari bazindukiye ahabereye icyaha.
Iri sanganya ni rimwe mu bwicanyi bwo mu miryango bukomeye mu mateka y’u Bufaransa mu myaka ya vuba aha.
Mu Ukwakira 2020, umugabo yishe umugore we, abana be babiri n’abishywa be babiri ahitwa Noisy-le-Sec.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!