U Bufaransa: Umugabo yapfuye arimo gutera akabariro byemezwa ko ari impanuka y’akazi

Yanditswe na Habimana James
Kuya 12 Nzeri 2019 saa 07:02
Yasuwe :
0 0

Urukiko rwo mu Bufaransa rwemeje ko umugabo wapfuye arimo gukora imibonano mpuzabitsina ari mu butumwa bw’akazi, ari impanuka yabaye ari mu kazi ke, bityo umuryango we ugomba guhabwa impozamarira iteganywa n’itegeko.

Mu 2013 nibwo ikigo gikora ibijyanye n’ingendo za gari ya moshi, TSO, cyoherezaga umutekinisiye wacyo mu mirimo mu mujyi wa Loiret. Ku wa 21 Gashyantare nibwo yapfuye arimo gukora imibonano mpuzabitsina n’umugore utaratangajwe amazina, nk’uko BFMTV yabitangaje.

Ikigo cy’ubwishingizi ku ndwara (Caisse Primaire d’Assurance Maladie, CPAM) cyavuze ko iyi ari impanuka y’akazi, ariko ikigo yakoreraga kigana urukiko rwa Meaux kivuga ko uru rupfu rwabaye umukozi yagaritse ubutumwa bwe “ku mpamvu ze bwite, zitandukanye n’akazi yatumwe.”

Ikindi ngo ni uko ari imibonano mpuzabitsina yatumye apfa aho kuba ubutumwa yari yoherejwemo, ahubwo iki kigo kigasaba CPAM kucyishyura 2 000 by’amayero.

CPAM yavuze ko imibonano mpuzabitsina ari ikintu umukozi akenera mu buzima bwe ari mu butumwa, nk’uko “akenera kwiyuhagira cyangwa gufata amafunguro,” ndetse nta kimenyetso “umukoresha atagaragaza cy’uko umukozi yabanje guta akazi kugira ngo ajye mu bindi.”

Urukiko rw’Ubujurire narwo mu cyumweru gishize rwanzuye ko imibonano mpuzabitsina ari igikorwa kijyana “n’ubuzima busanzwe”, ndetse ko umukozi arengerwa n’itegeko ry’umurimo mu gihe cyose amara mu butumwa yoherejwemo n’umukoresha.

Kuba ngo impanuka yaba hagati mu gikorwa kijyanye n’akazi cyangwa ubuzima busanzwe ntacyo bihindura, kereka ngo igihe umukoresha yerekanye ko umukozi yakoze iyo mpanuka yataye ku mpamvu ze bwite ubutumwa yashinzwe, kandi ngo TSO ntiyabashije kubigaragaza.

Umucamanza yategetse ko umuryango wa nyakwigendera wishyurwa 80% by’umushahara we buri kwezi kugeza ubwo yagombaga kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, no kumutangira amafaranga y’ubwishingizi kugeza ubwo yagombaga kuva mu kazi akuze.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza