U Bufaransa: Meya yajyanywe mu nkiko azira gusaba abaturage kwambara agapfukamunwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Nzeri 2020 saa 01:48
Yasuwe :
0 0

Meya wa Komini ya Grans mu Bufaransa, yajyanywe mu rukiko n’abaturage bamushinja kubangamira ubwisanzure bwabo, nyuma y’uko abasabye ko aho umuntu hose agiye agomba kuba yambaye agapfukamunwa, mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Uyu muyobozi w’agace ko mu majyepfo y’u Bufaransa, Yves Vidal, ku wa 17 Kanama nibwo yasohoye iteka rivuga ko umuntu wese ugiye aho ahurira n’abandi agomba kwambara agapfukamunwa, nyuma y’uko abantu batanu mu 177 bari bapimwe, bari bamaze gusangwamo Coronavirus.

Umwe mu baturage yahisemo kwitabaza urukiko rwa Marseille ruca imanza ku byemezo by’ubutegetsi, ruza no guhamya Meya icyaha cyo kubangamira ubwisanzure rusange.

Mu byashingiweho, ngo urukiko rwavuze ko kugira ngo abantu bose bategekwe kwambara agapfukamunwa n’amazuru, byari kuba mu cyemezo cya perefe aho kuba umuyobozi wa komini.

Maître Sylvain Carmier wunganira mu mategeko uwatanze ikirego, yavuze ko Meya w’umujyi wa Grans yari kugira ububasha bwo gushyiraho iri teka, ari uko ari ikibazo gifite umwihariko mu gace ayoboye.

Icyemezo cye cyaje guteshwa agaciro, ariko ku wa 21 Kanama haza gusohoka iteka rya Perefe rigena ko umuntu wese ugiye aho ahurira n’abandi benshi, agomba kwambara agapfukamunwa n’amazuru.

Meya na we yahise ajuririra urukiko, avuga ko inshingano afite zo gukora mu nyungu rusange z’abaturage ashinzwe nazo zavogerewe.

Kugeza ubu u Bufaransa ni kimwe mu bihugu byibasiwe cyane na Coronavirus, aho abamaze kwandura bose hamwe ari 286007, abamaze gupfa ni 30661.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .