00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa: Hafunguwe irindi duka ricuruza keke na chocalat zimeze nk’ibitsina

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 4 Kanama 2021 saa 08:42
Yasuwe :
0 0

Mu Mujyi wa Montpellier mu Majyepfo y’u Bufaransa hafunguwe iduka ricuruza imigati ifite ishusho nk’iy’ibitsina yaba icy’umugabo cyangwa icy’umugore.

Iduka ricuruza keke, imigati, chocolat, Gateaux n’ibindi bikoze mu ifarini ryafunguye imiryango rikora ibiri mu isura y’igitsina.

Abatangije iryo duka bavuga ko mu gihe gito bazaba bafunguye irindi mu mujyi wa Toulouse, abakunda umugati mu ishusho y’igitsina bagashyirwa igorora.

Ni igitekerezo cyatangijwe na Taziana Jurdi mu mwaka ushize ari na we washinze restaurant yitwa Fuumi.

Muri Mata uyu mwaka, yavuze ko yatangiye gukora keke n’imigati bikoze mu ishusho y’ibitsina, kuko yumvaga bizatera benshi amatsiko.

Icyakora yemeza ko hari ahandi yigeze kubibona nko muri Thailand no muri Espagne.

Yavuze ko hari iminsi abona abakiliya basaga igihumbi bashaka imigati n’ibindi biva mu ifarini bikoze mu ishusho y’igitsina.

Ubusanzwe Boulangerie yitwa Legay Choc, ni yo yajyaga ikora imigati na keke biri mu ishusho y’igitsina, gusa byakorwaga ku cyumweru cya mbere cya Mutarama buri mwaka ubwo babaga bizihiza umunsi mukuru uzwi nka Epiphany.

Ni umunsi mu Bufaransa bazirikana cyane abanyabwenge batatu basuye Yezu/Yesu amaze iminsi avutse, uwo munsi ukizihizwa haribwa keke zikoze mu buryo bwihariye bita iza cyami.

Kuri ubu rero Abafaransa ntibagikeneye gutegereza umwaka wose ngo barye ku mugati cyangwa keke ikoze mu ishusho y’igitsina, babyegerejwe hafi nk’uko 7 Sur 7 yabitangaje.

Hashize iminsi iduka rya mbere rifunguye imiryango i Paris aho hakorwa imigati na keke zitandukanye mu ishusho y'igitsina
Imigati ikoze muri ubu buryo yarakunzwe cyane mu Bufaransa ku buryo nyiri iryo duka ashaka gufungura amashami mu bice bitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .