U Bufaransa:Ababyeyi bakatiwe bazira guhambira no gufata amashusho umwana wabo yambaye ubusa

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 18 Nzeri 2019 saa 05:49
Yasuwe :
0 0

Urukiko rwo mu mujyi wa Béthune mu Bufaransa rwakatiye umugabo igihano cy’amezi atandatu n’igihano cy’amezi ane ku mugore, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo guhambira umwana wabo ku giti bakamufata amashusho yambaye ubusa.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo urukiko rwakatiye abo babyeyi nyuma yo kubabaza no gukoza isoni umwana wabo w’umuhungu w’imyaka 12.

Umwe mu miryango yita ku bana tariki 2 Nyakanga nibwo wabonye amashusho y’uwo mwana ahambiriye ku giti yambaye ubusa. Bahise bamenyesha ubushinjacyaha nabwo bufungura dosiye ngo bukurikirane ababikoze.

Uwo mwana yabwiye ubushinjacyaha ko mama we na se wabo bamuhannye bamuziza amakosa yari yakoze mu rugo.

Ababyeyi nabo bemera ko bajyanye umwana wabo mu ishyamba bakamuhana ariko bakavuga ko nta kosa bakoze kuko guhana umwana ari ibisanzwe, nkuko AFP yabitangaje.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza