U Budage: Umurwayi yapfuye nyuma yo guhabwa imiti yari igenewe mugenzi we

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 28 Kanama 2020 saa 08:29
Yasuwe :
0 0

Mu bitaro bya Bielefeld biherereye mu Budage, umugabo w’imyaka 25 witwa Mohammad, yapfuye nyuma y’uko abaganga bakoze ikosa ryo kumuha umuti wa méthadone wari ugenewe mugenzi we.

Uyu mugabo ngo akimara guhabwa uyu muti yahise atangira kuremba ndetse ahita ajyanywa mu gice cy’ibi bitaro cyita ku ndembe ariko biba iby’ubusa birangira yitabye Imana.

Méthadone yahawe uyu mugabo, ni umuti ugabanya uburibwe. 7sur7 ivuga ko uyu muti wahawe uyu mugabo wari ugenewe mugenzi we urwaye kanseri, gusa ubuyobozi bw’ibitaro buvuga ko itari imiti igenewe kuvura iyi ndwara by’umwihariko.

Uburyo abaganga bitiranyije aba barwayi ntibirasobanuka, ibintu byatumye n’ibitaro bihita bitangiza iperereza kuri iki kibazo.

Se wa nyakwigendera avuga ko umuhungu we yari yagiye mu bitaro kwivuza indwara z’uruhu kuko yari afite ibisa n’ibibyimba ku mubiri byavagamo amazi. Yari yamaze kubagwa anitegura gutaha.

Mu gihe hagitegerejwe kumenyekana uburyo ikosa nk’iri ryakoze, ubuyobozi bw’ibi bitaro bwihanganishije umuryango w’uyu mugabo ndetse polisi nayo yahise itangiza iperereza.

Ntiharamenyekana neza uburyo abaganga bibeshye bagaha uwo mugabo umuti utamugenewe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .