00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Budage: Polisi yatabajwe ngo itegure igisasu, isanga n’igikoresho cyifashihwa mu mibonano mpuzabitsina

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 28 Mata 2021 saa 04:16
Yasuwe :
0 0

Kuwa 27 Mata 2021 mu Budage havuzwe inkuru idasanzwe y’abapolisi bashinzwe gutegura ibisasu bahamagajwe n’umuntu wari uri gukorera siporo mu gace ka Bavaria kari mu Mujyi wa Passau, ababwira ko abonye gerenade bahageze basanga ari ibikinisho byifashishwa mu mibonano mpuzabitsina.

DW yatangaje ko uwatabaje polisi ari umugore wavuze ko abonye ikintu akeka ko ari gerenade. Polisi nayo imenyesha itsinda rishinzwe ibyo gutegura ibisasu ritangira iperereza.

Iryo tsinda ryaje gutangaza ko ryasanze icyatabarijwe atari gerenade ahubwo ari agakapu kabonerana karimo ikintu cya plastique kimeze nka gerenade,udukingirizo tubiri tutarakoreshwa ndetse n’icupa ry’amavuta yisigwa n’abagiye gukora imibonano mpuzabitsina ririmo ubusa. Basanze kandi harimo umugozi bashyira umuriro muri telefoni.

Polisi yatangaje ko iperereza ryerekanye ko ibyo bikinisho byari bihamaze igihe kinini, ariko uko byahazanywe n’impamvu yabyo ntibiramenyekana.

Ibi ni byo polisi y'u Budage yasanze aho yatabarizwaga ko hari gerenade

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .