U Bubiligi: Umukinnyi wa filime z’urukozasoni arashaka kuyobora intara

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Ukwakira 2018 saa 09:49
Yasuwe :
0 0

Christian Sinclair uzwi muri filime z’urukozasoni ashaka kwiyamamariza kuyobora intara ya Liège mu Bubiligi.

Uyu mugabo w’imyaka 43 yagaragaye ku rutonde rw’abakandida umunani ishyaka DéFi rizatoranyamo urihagararira mu matora y’umuyobozi w’Intara.

Sinclair wiyise umukandida w’impinduka avuga ko umwuga akora utamutera ipfunwe ryo kwiyamamaza.

Mu migabo n’imigambi ye harimo guharanira guhashya indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse no kurwanya ubusumbane bw’imishahara hagati y’abagore n’abagabo.

Avuga ko mu mirimo isanzwe abagore bahembwa amafaranga make ugereranyije n’abagabo, mu gihe muri filime z’urukozasoni abagore ari bo bahembwa menshi.

Sinclair yatangiye gukina filime z’urukozasoni mu mwaka wa 2011 nk’uko ikinyamakuru Msn cyo mu Bubiligi cyabitangaje.

Christian Sinclair uzwi muri filime z’urukozasoni ashaka kwiyamamariza kuyobora intara ya Liège mu Bubiligi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza